RFL
Kigali

The Pink yasohoye indirimbo afata nk'ituro ry'ishimwe ku byo Imana imaze kumukorera-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/11/2018 14:47
0


The Pink uhimbaza Imana mu njyana ya Rap yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ituro', afata nk'ituro ku byo Imana imaze kumukorera kuva abonye izuba. The Pink wavutse mu Ugushyingo, avuga ko ari nayo mpamvu iyi ndirimbo ye nshya igiye hanze mu Ugushyingo.



"Navutse muri November (Ugushyingo)..so nayisohoye mu kwa 11 (Ugushyingo) nk'ituro ry'Ishimwe ku byo Imana imaze kunkorera. Ituro ni indirimbo nanditse imvuye ku mutima. Ni ngufi ariko imbere y'Imana burya amagambo menshi si yo agira umumaro." Ayo ni amagambo ya The Pink mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya 'Ituro' yakorewe muri Capital Records studio.

UMVA HANO 'ITURO' INDIRIMBO NSHYA YA THE PINK

The Pink avuga ko yagiye abona uguhambara kw'Imana inshuro nyinshi. Yagize ati: "Ni kenshi Satani agerageza kunyaga ibyishimo byanjye na souvenirs nziza mfite ku Mana,ariko nafashe umwanya nsubiza amaso inyuma nongera kubona uguhambara kw' Imana mu buzima bwanjye. Rero iyi ndirimbo n'amagambo yayo ni bimwe mu byo nabasha guha Imana...Ubugingo bwanjye kandi sinabusiga kuko nabuyeguriye."

The Pink

Umuraperikazi The Pink

The Pink yunzemo ati: "Mbabazwa n'intege nke za muntu...numva urukundo nyikunda nagakwiye kuyibera correct 100℅. Mwuka wera ajye abimfashamo rwose." Yavuze impamvu yahinduye injyana anagira icyo asaba abantu bose. Yagize ati: "Nahinduye injyana nkora new school kuko benshi babinsabye, ndizera ko bayishimira. Icyo nifuriza abantu bose ni ukujya bafata igihe bagaha Imana umwanya bakaganira biciye mu isengesho. Niho uburyohe bw'agakiza wabwumvira."

UMVA HANO 'ITURO' INDIRIMBO NSHYA YA THE PINK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND