Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018 kuri Stade Umuganda habereye umukino wahuje As Kigali na FC Marines, urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Umupira watangiye ubona amakipe yose anganya byagaragariraga ku kuba umupira wakinirwaga hagati mu kibuga ki kigero cyo hejuru. Gusa AS Kigali igacishamo ikagaraga akabukuru. Nyuma nibwo Marines FC nk'ikipe yari mu rugo yafunguye amazamu ku munota wa 35’ ibona igitego cyaitsinzwe na Kambale Salita Gentil mbere yuko cyishyurwa na Frank Kalanda ku munota umwe wari uje wongerwa ku gice cya mbere (45+1').
Ku munota wa 87’ Jimmy Mbaraga wa AS Kigali yashyamiranye na Niyigena Clement myugariro wa Marines Fc byatumye Masudi Juma wa AS Kigali bamwohereza mu bafana kubera kurenga umurongo wagenewe abatoza ajya guhosha imvururu.
Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yazamuwe mu bafana
Mu minota ya mbere y'igice cya kabiri Marines Fc yagaragaje ko iri iwayo irusha cyane AS Kigali byaje no gutuma ihusha ibitego bibiri byari byamaze kubarwa n'abafana bayo.
Kambale Salita Gentil kapiteni wa FC Marines agurukana umupira
Byukusenge Jacob wahoze akinira Intare FA ubu ari muri Marines FC
Tuyishime Benjamin rutahizamu wa FC Marines
Ndarusanze Jean Claude ashaka aho yanyurana umupira acunzwe na Christian Ishimwe (6) myugariro wa FC Marines
Bishira Latif (5) myugariro wa AS Kigali akiza izamu kuko yari abangamiwe na Tuyishime Benjamin (17)
Ngandou Omar myugariro wa AS Kigali na Tuyishime Benjamin (17) wa FC Marines
Abafana ba FC Marines
Umukino amakipe yombi yari yakaniye kuko nta n'imwe irabona amanota atatu imbumbe
11 ba Fc Marines babanje mu kibuga
FC Marines XI: Rukundo Protogene (GK,1), Ishimwe Christian 6, Runanira Hamza 14, Niyigena Clement 3, Bizimungu Omar 4, Niyonkuru Sadjati 8, Nishimwe Blaisen 15, Tuyishime Benjamin 17, Kambale Salita Gentil (C,9) na Byukusenge Jacob (10)
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,21),Harerimana Rachid Leon 3, Jean Claude Niyomugabo 14, Ngandou Omar 2, Bishira Latif 5, Nsabimana Eric Zidane 8, Ndayisenga Fuad 10, Mbarag Jimmy 16, Murengezi Rodrigue(C,7), Frank Kalanda 9 na Ndarusanze Jean Claude 11.
Harerimana Rachid Leon myugariro w'iburyo muri AS Kigali imbere ya Byukusenge Jacob (10)
Dore uko umunsi wa 3 wa shampiyona 2018-2019 uteye:
Kuwa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2018
-Espoir FC 2-1 Amagaju FC
-AS Muhanga 2-0 Musanze FC
-Gicumbi FC 0-1 Police FC
-Etincelles FC 0-2 SC Kiyovu
Kuwa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018
-Mukura Victory Sport 1-0 Bugesera FC
- APR FC 2-0 Kirehe FC
-FC Marines 1-1 AS Kigali
Kuwa Kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018
-Sunrise FC vs Rayon Sports (Nyagatare, 15h30’)
Abasifuzi n'abakapiteni
PHOTOS: UMURERWA Delphin
SCRIPT: KWIZERA Jean De Dieu
TANGA IGITECYEREZO