RFL
Kigali

Byiringiro Lague yafashije APR FC kuzuza umukino wa gatatu idatsinzwe igitego muri shampiyona-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/10/2018 21:02
2


Ikipe ya APR FC yujuje umukino wa gatatu muri shampiyona idatsinzwe igitego nyuma y'uko itsinze Kirehe FC ibitego 2-0 byose bya Byiringiro Lague wabibonye mu gice cya mbere cy’umukino waberaga kuri sitade ya Kigali.



Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa cyenda (9’) nyuma y'uko umupira wari utewe na Hakizimana Muhadjili usanze Byiringiro Lague ahagaze neza agahita aboneza mu izamu.

Igitego cya kabiri cya APR FC cyabonetse ku munota wa 44’ w’umukino gitsinzwe n’ubundi na Byiringiro Lague wari hafi ya Mfashingabo Ismael umunyezamu wa Kirehe FC wakoze ikosa akagarura umupira muri penaliti bityo bakamuroba umupira wihuta.

Byiringiro Lague niwe watsindiye APR FC ibitego byombi

Byiringiro Lague niwe watsindiye APR FC ibitego byombi

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Abafana ba APR FC nabo ntabwo bari bamerewe nabi birumvikana

Abafana ba APR FC nabo ntabwo bari bamerewe nabi birumvikana

Petrovic umutoza mukuru wa APR FC yari yazanye impinduka mu bakinnyi 11 yakoresheje atsinda Musanze FC ibitego 2-0 ku munsi wa kabiri kuko Imanishimwe Emmanuel yari yagarutse inyuma ku ruhande rw’ibumoso ari nako Nshimiyimana Amran abanza hanze bityo Nkizingabo Fiston ahabwa umwanya wo kubanza mu kibuga.

Mu mikinire wabonaga APR FC isa naho nta gihunga yari ifite kuko wabonaga bahana umupira uko bashaste ahanini bahereye inyuma bityo bakagenda bategura uburyo bwiza bwabaha igitego ari nabwo babonaga ibi bitego byabahesheje amanota atatu y’umunsi.

Ku ruhande rwa Kirehe FC ubona ko ari ikipe nayo ikina umupira bitoje kuko bashobora kumara akanya bahanahana umupira ariko ukaza gusanga nta buryo bwinshi babonye bwo kuba bagera ku izamu rya APR FC yari mu rugo.

Nshuti Dominique Savio (27) agurukana umupira ashaka izamu

Nshuti Dominique Savio (27) agurukana umupira ashaka izamu

Mu gukora impinduka ku ruhande rwa APR FC, Sekamana Maxime yasimbuye Nkizingabo Fiston, Amran Nshimiyimana asimbura Byiringiro Lague naho Nshuti Dominique Savio asimburwa na Issa Bigirimana.

Ku ruhande rwa Kalisa Francois umutoza wa Kirehe FC yatangiye gusimbuza mu gice cya mbere akuramo Kanou Abouarau ashyiramo Niyigena Aboubakar. Nyuma nibwo Kabagema yavuyemo asimburwa na Dushimiyimana Irene naho Munyeshyaka Gilbert asimbuwa na Patient Karim.

Hakizimana Muhadjili atanga umupira imbere

Hakizimana Muhadjili atanga umupira imbere 

APR FC yahise yuzuza amanota icyenda (9) mu mikino itatu (3) batarinjizwamo igitego na kimwe kuko buri mukino APR FC yakinnye yagiye yinjiza ibitego bibiri bityo ikaba izigamye ibitego bitandatu (6).

Abasimbura ba APR FC

Abasimbura ba APR FC

Ombolenga Fitina (25) wa APR FC ashaka umupira kwa Kanagema (11) wa Kirehe FC

Ombolenga Fitina (25) wa APR FC ashaka umupira kwa Kanagema (11) wa Kirehe FC

Hari aho Kirehe FC nayo yageraga ikikamata ukabonafite akabaraga

Hari aho Kirehe FC nayo yageraga ikikamata ukabona ifite akabaraga 

Mutabazi Isaie (17) kapiteni wa Bugesera FC azamukana umupira akurikiwe na Buteera Andrew (20) ukina hagati muri APR FC

Mutabazi Isaie (17) kapiteni wa Kirehe FC azamukana umupira akurikiwe na Butera Andrew (20) ukina hagati muri APR FC

Hakizimana Muhadjili akora agakoryo ku mupira

Hakizimana Muhadjili akora agakoryo ku mupira 

Buregeya Prince Aldo (18) ahungana umupira

Buregeya Prince Aldo (18) ahungana umupira kuko inyuma ye hari Mohammed Rou Akupo

Ombolenga Fitina ku mupira akingirijwe na Buregeya Prince Aldo (18)

Ombolenga Fitina (25) ku mupira akingirijwe na Buregeya Prince Aldo (18)

Mohammed Roo Akuffo (15) rutahizamu wa Kirehe FC yizamukira

Mohammed Roo Akuffo (15) rutahizamu wa Kirehe FC yizamukira

Ombolenga Fitina (25) mu bicu ashaka umupira

Ombolenga Fitina (25) mu bicu ashaka umupira kimwe na Dushimimana Irene (10)

Mutuyimana Djuma (2) azamukana umupira

Mutuyimana Djuma (2) azamukana umupira  agana izamu 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7) kapiteni wa APR FC agenzura umupira

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7) kapiteni wa APR FC agenzura umupira 

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba Kirehe FC babanje mu kibuga

11 ba Kirehe FC babanje mu kibuga

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC abuzwa gutambuka

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC abuzwa gutambuka

Nzabonimpa Prosper agarama ngo akize ubwugarizi bwa Kirehe FC

Nzabonimpa Prosper agarama ngo akize ubwugarizi bwa Kirehe FC kuko Lague Byiringiro(14) yari yahageze

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC kuri sitade ya Kigali 

Mutabazi Isaie (17) umukinnyi ufasha Kirehe FC hagati mu kibuga

Mutabazi Isaie (17) umukinnyi ufasha Kirehe FC hagati mu kibuga dore ko ari na kapiteni wayo

Dore uko umunsi wa 3 wa shampiyona 2018-2019 uteye:

Kuwa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2018

-Espoir FC 2-1 Amagaju FC

-AS Muhanga 2-0 Musanze FC

-Gicumbi FC 0-1 Police FC

-Etincelles FC 0-2 SC Kiyovu

Kuwa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018

-Mukura Victory Sport 1-0 Bugesera FC  

- APR FC 2-0 Kirehe FC  

-FC Marines 1-1 AS Kigali  

Kuwa Kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018

-Sunrise FC vs Rayon Sports (Nyagatare, 15h30’)

Abasifuzi n'abakapiteni

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karenzi5 years ago
    Ariko muri APR FC kuki abakinnyi bayo bahinduranya nimero cyane muri championat imwe? Urugero: Byiringiro Lague yakinnye umukino wa Musanze yambaye nimero 32, ubu yskinnye umukino wa Kirehe ybaye nimero 14. Mutubwire niba ntacyo byishe mubunyabwuga, nka eqyipe izasohokera igihugu
  • MUGIRANEZA OSCAR5 years ago
    APR NIKOMEREZE AHO NONE SE SUGIRA AZAKIRARYARI?





Inyarwanda BACKGROUND