RFL
Kigali

Irushanwa rirakomeje hagati y'abasore bashaka kwegukana uzakobwa inka 520 n'imodoka 3 za V8

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:30/10/2018 16:34
9


Mu gihugu kimaze imyaka micye kibayeho kurusha ibindi, Sudani y'Epfo abasore bakomeje kurushanirwa umukobwa bazakwa Ibisa n'ibyamirenge ku ntenyo.



Umukobwa w'imyaka 17, Nyalong Ngong Deng ari kurambagizwa n'abari mu irushanwa kuri ubu bagera kuri 6. Deng ni umukobwa muremure ushinguye wituriye mu cyaro kitwa Awerial mu Burasirazuba bwa Sudani y'Epfo. 

Juba TV.Juba TV.

Akomoka mu bwoko bw'abayirol. Umuco w'ubu bwoko ugena ko abasore bashaka kwegukana umukobwa bagomba kwerekana ko bazashobora gutunga umukobwa wabo batanga inkwano,utanze inkwano ihenze ni we wegukana umukobwa. 

Muri 6 bamaze kurambagiza Deng w'imyaka 17, umwe muri bo usanzwe ari n'umuyobozi wungirije w'intara uyu mukobwa avukamo akaba n'umuherwe ukomeye muri aka karere k'Afurika y'Uburasirazuba yahisemo gukwa uyu mukobwa inka 520 n'imodoka 3 zo mu bwoko bwa V8, inkwano yafashe nk'ifatizo ku buryo nta mukwe umuryango w'uyu mukobwa uzemera atanze munsi y'iyi nkwano. 

Nubwo ariwe watanze inkwano ndende ariko irushanwa riracyakomeje nk'uko umuryango w'uyu mukobwa wabitangaje. Bivuze ko uyu mukobwa ashobora kwegukanwa n'uzatanga inkwano irenze iyi. 

Src: Sudan tribune






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwineza olivier5 years ago
    reka njye habe na airtime ya 200fr namuha urabona ukuntu ari mubi
  • Exodus5 years ago
    Hhh uyu mu rwanda nta nuwa mukwa ihene.
  • egidr5 years ago
    hhhhh,nimurekere agahugu umuco nakandi umuco,soudan y'epfo ntibavugako ikennye?ubu x aba bakire bavahe?mubarangire murwanda batwihere izonka nimodoka kbsa,birarenze!
  • Songa5 years ago
    Nazo n'inkeya ahubwo! Umukobwa nk'uyu wo ku gihe cya Adam na Eva wamukura hehe??
  • Didier N5 years ago
    Nihatari kbx gusa uyumukobwa nt......
  • David5 years ago
    Uyumuko bwa ngeniyo wamumera ubunu ukama ninka magana atanunamakumyabiri 520 v8 eshatu 3 sinamwemera kbx too
  • David5 years ago
    Bazehano Mu Rwanda tubahe aba Toto bameze nez
  • 5 years ago
    ark nkawe witwa Olivier ububi bwabantu ubupimira kuki ,wow usa gute ubwo ,wasanga nabashikibawe nawe utabemera ariko uri gusebya umuntu.be humble bro
  • teta 5 years ago
    uyu mukobwa ni mwiza pe !afite igikara cyiza kabisa ! ark ntabwo yarakwiriye gukobwa biriya byose ! afite amabinga n'agatwe kameze ukuntu !!!!!





Inyarwanda BACKGROUND