RFL
Kigali

Nyampinga w’Isi 2000 Priyanka yakorewe ibirori byose gusezera ubukumi byitabiriwe na Lupita Nyong’o-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2018 12:38
0


Umukinnyi wa filime ukomeye mu ruganda rwa Cinema y’u Buhinde, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’. Byitabiriwe n’umukinnyi wa Filimi ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya n’abandi batandukanye bahuriye mu mwuga wo gukina filime kugeza ku nshuti, abavandimwe n’ababyeyi.



Ibi birori byo gusezera ubukumi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru. Byitabiriwe n’inshuti za hafi barimo Lupita Nyong’o umukinnyi wa filimi ukomeye ufite amamoko mu gihugu cya Kenya. Priyanka Chopra wabaye Nyampinga w’isi 2000, yanditse ashima Producer Mubina Rattonsey ndetse n’umujyanam we Anjula Acharia bateguye ibi birori byabereye i New York.

Priyanka ati “Urukundo, ibitwenge n’ibyishimo by’igisagirane mu cyumba cyarimo abakobwa benshi b’agatangaza gusa…..Hari kandi n’abasore beza (mbega natunguwe birenze).

Ndagushimira cyane Mubina Rattonsey ndetse na Anjula Acharia kuba mwakoresheje ibi birori byo gusezera ubukumi bwanjye, nzahora mbyibuka! Inshuti zanjye, umuryango wanjye mbashimiye ko mwatumye niyumva nk’umukundwa kandi w’umwihariko, mwakoze cyane…,”

India Express yanditse ko abakobwa bose bitabiriye uyu muhango wo gusezera ubukumi bwa Priyanka, bamugaragarije urukundo bamwifuriza kuzahirwa n’urugo rushya. Mu mashusho, Priyanka yashyize kuri instagram yagaragaje uburyo yagiranye ibihe byiza n’umubyeyi we, Madhu Chopra ndetse na Nyirabukwe, Denise Jonas.

Abandi bari muri ibi birori barimo Kelly Ripa, Danielle Jonas , Kevin Jonas; gusa Nick Jonas witegura gushyingiranwa na Priyanka ntiyageze muri ibi birori byahurije hamwe inshuti n’abavandimwe.

Muri Nzeri, uyu mwaka nibwo Priyanka Chopra na Nick Jonas bemeje iby’urukundo rwabo bambikana impeta y’urudushira. Ikinyamakuru Hindustatimes cyanditse ko ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 02 Ukuboza, 2018.

AMAFOTO:

priyanka chopra bridal shower photos

Priyanka Chopra ari kumwe na Lupita Nyong'o

priyanka chopra bridal shower photos

Abitabiriye ibirori bya 'Bridal Shower' bose bagaragaza ibyishimo by'ikirenga

priyanka chopra photos Chopra yagiriye ibihe byiza mu mujyi wa New York

Priyanka chopra bridal shower

Priyanka ari kumwe n'umubyeyi we ndetse na Nyirabukwe

priyanka chopra, madhu chopra bridal shower

Priyanka na Nyina Madhu

priyanka chopra photos from her bridal shower


AMAFOTO: INDIA EXPRESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND