RFL
Kigali

Diego Maradona yavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/10/2018 11:18
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 44 mu byumweru bigize umwaka tariki 30 ukwakira ukaba ari umunsi wa 303 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 62 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1831: Muri Southampton ho muri Virginia niho Nat Turner, umucakara wamenyekanye nk’uwayoboye imyivumbagatanyo ikaze mu mateka y’ubucakara muri Amerika niho yafatiwe nyuma yo gushakishwa, akaba yaraje gukatirwa igihano cy’urupfu.

1922: Benito Mussolini, umunyagitugu wamenyekanye mu mateka y’u  Butaliyani yagizwe minisitiri w’intebe n’umwami w’u Butaliyani.

1974: Mu mujyi wa Kinshasa, mu cyitwaga Zaire (Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo) habereye umukino w’iteramakofi hagati y’igihangange Muhammad Ali na George Foreman ukaba wariswe Rumble in The Jungle.

1980: Ibihugu bya El Salvador na Honduras byari bimaze igihe kigera ku mwaka wose biri mu ntambara yaturutse ku mukino w’umupira w’amaguru wo mu 1969 byasinye amasezerano ahagarika iyi ntambara, mbere y’uko abari bihishe inyuma y’iyi ntambara bajyanwa imbere y’urukiko mpuzamahanga.

Abantu bavutse uyu munsi:

1735: John Adams, perezida wa 2 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba yarasimbuye George Washington nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1826.

1941: Otis Williams, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akanatunganya indirimbo z’amajwi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Temptations nibwo yavutse.

1960: Diego Maradona, igihangange mu umupira w’amaguru w’umunya  Argentine yabonye izuba.

1966: Abu Musab al-Zarqawi, icyihebe, akaba akomoka mu gihugu cya Jordaniya wamenyekanye cyane ubwo yahiganwaga na bin Laden nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2006.

1970:Nia Long, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Maurice Taylor, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Matthew Morrison, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye muri filime Glee nka Will Schuster nibwo yavutse.

1989: Ashley Barnes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongerexza ukomoka mu gihugu cya Autriche nibwo yavutse.

1992: MC Daleste, umuraperi w’umunyabrazil nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2013 akaba yararasiwe ku rubyiniro.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1910: Henry Dunant, umusuwisi washinze umuryango utabara imbabare ku isi (Croix Rouge) akaza no kubiherwa igihembo cy’amahoro yitiriwe Nobel yaratabarutse ku myaka 82 y’amavuko.

1975: Gustav Ludwig Hertz, umunyabugenge w’umudage akaba ariwe wavumbuye ingufu z’urumuri akaza no kuvumbura urugero rwa Hertz ruhabwa urugero urumuri rugendaho akaza no kubihererwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse ku myaka 88 y’amavuko.

1979: Rachele Mussolini, umugore w’umunyagitugu w’u Butaliyani Benito Mussolini yitabye Imana ku myaka 89 y’amavuko.

2002: Jam Master Jay, umuraperi akaba yaranatunganyaga indirimbo z’amajwi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Run-D.M.C yitabye Imana ku myaka 27 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Herbert

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abaganga bavura indwara z’amagufa (International Orthopedic Nurses Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND