RFL
Kigali

Nkubana Adrien wari ushinzwe ubuzima bwa Rayon Sports yirukanwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/10/2018 9:40
4


Nkubana Adrien wari umukozi wa Rayon Sports ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Rayon Sports, yasezerewe kuri iyi mirimo azira ibirimo kuba yatanze igitecyerezo ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura Victory Sport ibitego 2-1.



Nkubana wari umaze imyaka icumi (10) mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukwakira 2018 aribwo yakiriye ibaruwa imusezerera muri Rayon Sports.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Radio Flash FM, Nkubana yavuze ko yasezerewe kandi ko yemera ko yagiye ku rukuta rwa Facebook agata igitecyerezo ko Rayon Sports inganya na Mukura Victory Sport 0-0.

“Nibyo nahawe ibaruwa ariko nibaza ko kuba naranditse kuriya byabaye imbarutso kuko nari nsanzwe mbizi ko nzirukanwa. Narabyanditse nk’uko abandi bandika ariko nemera ko byancitse”. Nkubana

Nkyabana Adrien wari ushinzwe ibikorwa n'ubuzimam bwa Rayon Sports

Nkubana Adrien wari ushinzwe ibikorwa n'ubuzimam bwa Rayon Sports (Photo:Renzaho Christophe)

Guhanwa ka Nkubana Adrien kuje gusanga Rayon Sports iri mu kibazo cyo kuba bagishakisha impamvu zatumye batakaza umukino wa Mukura Victory Sport. Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018 baraba basura Sunrise FC i Nyagatare.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hey 5 years ago
    sha uyu mugabo yizize kbs, niba anafana mukura byaringombwa kubishyira kuri public? sha burya tuba dufite ibyishi mondani, umuntu umura imyaka 10 umugaburira akakwitura kugutsindisha? system developers bazadukorere system ipima umurayon wanyawe
  • Kigali5 years ago
    Mbega, kuyoborwa n'abacuruzi si ikintu, impamvu twatsinzwe ntago ari uyu musore, ahubwo ni uko mwanze kwishyura abakinnyi bamwe bakaba birwaza ku munsi wa match, ubundi mukirirwa mubeshya abakinnyi ngo mukeba wanyu ni enyimba, this is really stupid. Bituma habaho kwirara, iyo wanze gusinyisha abakinnyi ku gihe ureba ko imyanya imwe idafite abakinnyi, uba wumva ko nta responsability irimo. Iyo utanga prime z'umurengera ejo udafite ayo guhemba uba uzi ibyo ukora.
  • Kigali5 years ago
    Reka tureke guterwa ngo natwe twitere, ubu mwirukanye fitiness coach ubu se ako kazi hagati aho karakorwa nande, nyamara Brezir ni brezir n urwanda ni u Rwanda, nzaba ndeba.
  • virgile5 years ago
    sha Adrien nibakwirukane kuko wirataga.uribuka twigana mu gasagara?arikowari warurije ibiciro .





Inyarwanda BACKGROUND