Kuri ki Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2018 ubwo Rayon Sports yakiraga Mukura Victory Sport kuri sitade ya Kigali, ari nako SKO Brewery Ltd nk’umutera nkunga mukuru akomeza kwibutsa abafana gahunda na Gikundiro Promotion ndetse bakanayitabira kuko ibisabwa biba bihari.
Muri iyi poromosiyo SKOL yageneye abafana ni uko ushobora kugura amacupa abiri (2) mato ya SKOL ugahabwa ikarita wiyandikaho ushyiraho amazina yawe, nimero ya telephone igendanwa n’akabari ufatiyemo iyo karita.
Nyuma iyo umaze kugura iyo karita, uko uguze amacupa abiri ya byeri ya SKOL bahita bagutereraho kashe mu gihe uzifatiye aho Rayon Sports yakiniye kuko uruganda rwa SKOL ruba ruhafite akabari cyangwa se ku tundi tubari twemewe twa SKOL. Icyo gihe abantu 500 bazaba baragejeje kashe 15 bazahembwa ibihembo biriho ibirango byemewe bya Rayon Sports.
Kugura inzoga no kwiyandikisha birakomeje ...aha ni hanze ya Stade ya Kigali
Kuri uyu mukino rero abafana bageze aho SKOL iba yashyize amahema n’ibindi byose nkenerwa kugira ngo umuntu yice icayaka, babashije kugura ikrita ijyaho kasha ndetse abari bafite inyota irahambirizwa.
Rwarutabura umufama ukomeye wa Rayon Sports yigaragaza aho SKOL yari imaze gutegura
MC Bryan aba afite akazi ko kugaragaza ibijyanye na SKOL byose cyane asobanura gahunda ya Gikundiro Promotion
Ahantu Rayon Sports iba iri bukinire SKOL nayo iba yateguye hakiri kare
Umuntu ugize icyaka ashobora kugana aho SKOL iba iri akarangiza ikibazo
PHOTOS: USANASE Anitha (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO