RFL
Kigali

Nshuti Dominique Savio wagizwe kapiteni w’Amavubi U-23, yijeje abanyarwanda umusaruro ku mukino wa DR Congo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/10/2018 18:34
1


Nshuti Dominique Savio, umukinnyi mu mpande zigana imbere muri APR FC n’ikipe y’igihugu nkuru akaba ariwe kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 23, yabwiye abanyarwanda ko umukino bazahuramo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bawizeramo intsinzi.



Byari mu kiganiro abanyamakuru bagiranye n’intebe ya tekinike mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 23 bayobowe na Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru ndetse na Mutarambirwa Djabil umutoza umutoza wungirije.

Nshuti Dominique Savio, umwe mu bakinnyi bakiri bato banafite impano mu kibuga akanaba umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri izi ntangiriro za shampiyona 2018-2019, avuga ko umukino u Rwanda na DR Congo Abanyarwanda bizera impano abanyarwanda bafite kuko bafite icyizere cyo gutsinda.

“Ndumva ikintu cya mbere tugomba kugenderaho ari imbaraga twakoresheje mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20, abakinnyi bakuru bagiye biyongeramo nka Mutsinzi Ange utarabonye umwanya wo gukina ariko hari urwego agezeho, hari n’abandi bakinnyi biyongereyemo, ndumva hari izindi mbaraga zaje.Tugomba gukora cyane, ndumva icyizere gihari kuba twagera kure hashoboka”. Savio Nshuti

Nshuti Dominique Savio kapiteni w'Amavubi U23 aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere

Nshuti Dominique Savio kapiteni w'Amavubi U23 aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere 

Nshuti Dominique Savio avuga ko n'ubwo mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 baje gukurwamo na Misiri mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2018 cyabereye muri Zambia, batavuyemo nabi cyane kuko Misiri yabakuyemo kuri penaliti. Uyu musore avuga ko icyo gihe ahantu bageze havuye ku myiteguro bagize ubwo banakinaga na Maroc umukino wa gishuti.

“Nkurikije ikipe ya U-20, twavuyemo ariko ntabwo twavuyemo nabi cyane kuko byari kuri penaliti, twari twifitiye icyizere. Abakinnyi hafi 85% nibo bagarutse muri U23 n’abandi bakinnyi haba mu Isonga FA no muri Rayon Sports twagiye duhura, ndumva tuziranye. Turi abana b’abanyarwanda, tuvuga ururimi rumwe ndumva umwuka uzaba ari mwiza.Tuzagaragaza impano zacu kuko dufite impano. Icyizere cyinshi kirahari”. Savio Nshuti

Nshuti Dominique Savio  avuga ko impano abakinnyi bafite zizaranga umusaruro

Nshuti Dominique Savio  avuga ko impano abakinnyi bafite zizaranga umusaruro

Habimana Hussein umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA aganira Nshuti Dominique Savio (Iburyo)

Habimana Hussein (Ibumoso) umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA aganira Nshuti Dominique Savio (Iburyo)

Jimmy Mulisa, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi U20 avuga ko kuri ubu nta kibazo afite ahubwo ko yishimira ko abakinnyi afite baziranye; bityo akaba asigaje ibanga rimwe azakoresha akina na DR Congo.

 “Ndumva nta kibazo gihari. Hari aho gushingira kuko abakinnyi baraziranye, iyo ni intambwe ya mbere. Abakinnyi ndabazi, nzi ukuntu bakina ni nanjye uzi icyo nzakora ku mukino wa DR Congo”. Mulisa Jimmy

Jimmy Mulisa umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi U23

Jimmy Mulisa umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi U23

Umukino w’u Rwanda na DR Congo uteganyijwe tariki 14 Ugushyingo 2018 kuri sitade Umuganda muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri muri 2019.

Mutarambirwa Djabil niwe mutoza wungirije Jimmy Mulisa

Mutarambirwa Djabil niwe mutoza wungirije Jimmy Mulisa 

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-17

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-17, U20 na U23

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-17, U20 na U23 cyo kimwe na Mukura VS

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-22 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. Nyuma nibwo amakipe atatu ya mbere azahita ahabwa itike igana mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani.

Dore abakinnyi 29 bahamagariwe kwitegura DR Congo:

Abanyezamu: Cyuzuzo Gael (Gasogi Utd), Ntwali Fiacre (APR Fc), Nzeyirwanda Djihad (SC Kiyovu) na Hakizimana Adolphe (Isonga Academy)

Abugarira: Rwabuhihi Aime Placide (SC Kiyovu), Buregeya Prince (APR FC), Ishimwe Christian (Marines FC), Mutsinzi Ange (Rayon Sports FC), Niyomugabo Claude (AS Kigali), Niyigena Clement (Marines FC), Nkubana Marc (Gasogi Utd), Nshimiyimana Marc (AS Kigali), Runanira Amza (Marines FC), Aimable Nsabimana (Minerva Punjab FC, India) na Ndahiro Derrick (SC Villa, Uganda)

Abakina hagati: Bonane Janvier (SC Kiyovu), Nduwayo Valeur (Musanze FC), Ishimwe Saleh (SC Kiyovu), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Cyitegetse Bogarde (AS Kigali), Niyonkuru Sadjati (Marines FC), Byumvuhore Tresor (Gasogi Utd), Rugambwa Jean Baptiste (Gasogi Utd), Nshuti Savio Dominique (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Mugisha Patrick (Marines FC) na Muhozi Freddy (AS Kigali)

Abataha izamu: Nshuti Innocent (Stade Tunisien, Tunisia), Byiringiro Lague, APR FC), Mugisha Patrick (Marines) na Biramahire Abeddy (CS Sfaxien, Tunisia).

Intebe ya tekinike: Mulisa Jimmy (Head Coach), Mutarambirwa Djabil (Assistant Coach), Mugabo Alexis (Goalkeeper Coach), Hategekimana Corneille (Fitness Coach), Tuyishime Jean Claude (Physiotherapist), Ntarengwa Aimable (Team Administrator) na Tuyisenge Eric (Kit Manager)

Nkubana Marc myugariro wa Gasogi United mu myitozo yahise itangirana n'abakinnyi bacye kuko abandi bari mu makipe yabo bitegura umunsi wa gatatu wa shampiyona

Nkubana Marc myugariro wa Gasogi United mu myitozo yahise itangirana n'abakinnyi bacye kuko abandi bari mu makipe yabo bitegura umunsi wa gatatu wa shampiyona

Buregeya Prince Aldo (Ibumoso) na Byiringiro Lague (Iburyo)

Buregeya Prince Aldo (Ibumoso) na Byiringiro Lague (Iburyo)

Buregeya Prince Aldo myugariro wa APR FC yigorora umugongo

Buregeya Prince Aldo myugariro wa APR FC yigorora umugongo

Byiringiro Lague rutahizamu wahawe umwanya wo kwigaragaza muri APR FC

Byiringiro Lague rutahizamu wahawe umwanya wo kwigaragaza muri APR FC

Mutarambirwa Djabil atanga imyitozo

Mutarambirwa Djabil atanga imyitozo

Tuyisenge Eric bita Cantona (Kit Manager/ibumoso) na MUgabo Alex (Iburyo) baganira

Tuyisenge Eric bita Cantona (Kit Manager/ibumoso) na MUgabo Alex (Iburyo) baganira

Itangishaka Blaise wa APR FC niwe wari kapiteni wa U20

Itangishaka Blaise amaze gukira neza

Itangishaka Blaise wa APR FC niwe wari kapiteni w'Amavubi U20 yakuwemo na Misiri

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    nidonathi ndinyamagabe amavubi azabikora





Inyarwanda BACKGROUND