RFL
Kigali

Umuherwe umwe mu baherwe 8 bakomeye bageze ku ntsinzi nyuma yo kureka ishuri ariko si yo nzira ikwiye-ABASHAKASHATSI

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:29/10/2018 0:21
0


Abashakashatsi mu bukungu bemeza ko nk’abandi banyamamiliyari benshi, Mark Zuckerberg na Bill Gates bataye ishuri bakiri bato ariko hari impamvu nyinshi zatuma abakiri bato batakurikiza iyi myifatire,ahubwo bakwiye kuguma mu ishuri.



Bill Gates ni umuherwe utunze akayabo ka Miliyari 95 z’Amadolari y’Amerika wataye ishuri atarangije ayisumbuye. Mark Zuckerberg, atunze akayabo ka miliyari 70 z’Amadolari nawe atararangije n’ayisumbuye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bukungu b’Abanyamerika bugaragaza ko umuherwe umwe mu baherwe 8 ba mbere bakize muri Amerika ku rutonde rw’abaherwe 400, yari yarataye ishuri. Mu mwaka wa 2017 ushize izi mpuguke zakoze ubushakashatsi zisanga abaherwe kurusha bandi ku kigero cya 16% batigeze bagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza.

Nyuma y’ubu bushakashatsi bamwe batangiye kugaragaza ko kugana ishuri bituma umenya ibyakozwe mbere ariko biguca intege zo guhanga ikintu gishya. kuva mu mwaka wa 2011 umushoramari witwa Peter Thiel yashyizeho gahunda ihemba abakiri bato amadolari ibihumbi 100 bashaka guhagarika ishuri.

Bill Gates

Umuherwe Bill Gates

Abavuye mu ishuri abafasha kwiga ibyo bakwifashisha bahiga ubuzima, ni mu gihe nyamara nawe afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 mu mategeko yakuye muri kaminuza ikomeye ya Stanford.

Impuguke mu bukungu zo muri Amerika zijya inama ku rubyiruko ko kwiga ari ingenzi. Scott Galloway, umwarimu w’ubucuruzi muri kaminuza ya Newyork agira ati”Abantu nka ba Mark Zuckerbergs, Kobe Bryants.Jay-Zs bazahora babaho , abakire bataye ishuri bakiri bato, ariko mukwiye kumenya ko mutari abo bantu mukajya kwiga”.

Ku rundi ruhande kandi ubushakashatsi bw’aba bongereza bugaragaza ko umubare munini w’abaherwe n’abayobozi bakomeye ku isi bize mu mashuri akomeye ndetse bakaba barize neza. Aba bashakashatsi bemeza ko bishoboka ko wata ishuri ukabona n’akazi ariko ushaka kugera kure yagana ishuri.

Src: Business insider         






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND