RFL
Kigali

Munyaneza Djazira watoranyijwe nk'uzitabira Miss Supranational 2018 yashyize hanze amafoto yambaye ubusa-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/10/2018 13:26
14


Munyaneza Djazira icyamamare mu kumurika imideri hano mu Rwanda ni we watoranyijwe nk'umunyarwandakazi uzitabira amarushanwa ya Miss Supranational 2018. Kuri ubu yatunguranye ashyira hanze amafoto ari mu cyumba yambaye ubusa.



Munyaneza Djazila uherutse kwegukana igihembo cy'umunyamideri wa mbere mu Rwanda mu bihembo bya Made in Rwanda Awards, ubwo yari amaze kwegukana iki gihembo yaganiriye na Inyarwanda.com atangaza ko afite amasezerano y'imyaka itatu muri Nigeria aho akorera akazi ko kumurika imideri. 

Munyaneza Djazila kuri ubu ni we wamaze gutoranywa nk'uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational azabera muri Poland muri uyu mwaka.  Bitunguranye uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye yambaye ubusa aho yishimiraga ko impera z'icyumweru zageze. 

Djazira

Djazira

Amafoto uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yambaye ubusa

Amafoto nk'aya akunze kutavugwaho rumwe dore ko hari igice kinini cy'abanyarwanda gihamya ko kwifotoza amafoto nk'aya akajya ku karubanda ari ukwangiza nkana umuco w'abanyarwanda. Gusa hari n'abandi bavuga ko ibi ari bimwe mu bigezweho bityo ngo ababirwanya ni abadashaka kujyana n'igihe. Kuri uyu wa Gatanu ubwo twakoraga iyi nkuru, Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Munyaneza Djazila ngo tumubaze icyamuteye gushyira hanze aya mafoto, ntibyadukundira kuko tutamubonye kuri terefone ye igendanwa.

Djazira

Munyaneza Djazira ni we uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018

Djazira

Djazira

Uyu mukobwa n'ubusanzwe akunze gushyira hanze amafoto asa n'uwambaye ubusa ibidakunze kuvugwaho rumwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gyjv5 years ago
    Erega nimugatungurwe ubukobwa bwose bwo muriyi minsi bwararangiye kbs noneho kurabo muba mwita aba miss bo barashize kbs mujye mutubaza twe tubana nabo kbs..nacyo ataba aberetse nyn
  • Gyjb5 years ago
    Erega nimugatungurwe kko udukobwa twose two muriyi minsi twararangiye kbs noneho kurabo muba mwita ngo naba miss bo barashize kbs mujye mutubaza twe tubana nabo shn....
  • David5 years ago
    Aha iyisitugezemo ubuse uyunubuco
  • gasigwa ernest5 years ago
    ariko nkubu koko uyu mwana afite nkababyeyi be bakabona ayama photo ntibakwicwa nagahinda koko ?!!byanze bikunze ntababyeyi afite cy abamurera cy abobavukana PE.guta umuco aba bose bakuiriye kujyanwa mubigo ngorora muco PE.
  • Tessar5 years ago
    Uyu c we nta izina ry'ubutore agira? Gusa isi tugezemo Niko imeze rwose,mubimenyere n'ibyo amaso atarabona bizakorwa@,reka turebe ibitureba kuko byonyine iyo tubitinzeho natwe tuba twabaye Abafatanya bikorwa......
  • Vava5 years ago
    Hahahaaa paccy bamwatse ubutore hahahaha uyu mwana we bamporiki arahita amwaka ubwenegihugu .
  • Tessar5 years ago
    @Vava,Nta muntu ubaho wakwambura ubwene gihugu kereka yarabuguhaye,gusa nonone hari byinshi byakwizweho,
  • nibisanzwe5 years ago
    arega ni mureke abantu bisanzure kuko burimuntu afite uburenganzira kumubiri we, sinumva impamvu mukomeza ibintu ngo umuntu yambaye ubusa ibintu bigacika ngo yakoze ibara, gusa dukwiriye guhindura imyumvire , none c umuntu niba biriya bimwinjiriza kuki mwumva ko utabikora kd atabikoze ntawamuhemba murabo batabishima??? gusa abateye paccy ibuye barekere aho kuko showbiz yacu iri kugenda itera imbere. njye yaba uyumu sst cg c nabandi bakora ibibinjiriza uko nakambara kose ndabashima kuko ibi nabyo ni ukwihangira umurimo kd nkuko ntamuntu utegeka undi icyo agomba kurya ninako ntamuntu ugomba gutegeka ako umuntu yambara
  • kiki5 years ago
    Nta mukobwa wavuka Ku mbeshu ngo nawe areke gukurikiza umwuga. Ahasigaye leta nishake uburyo yahana ababamamaza niho bizacika
  • Tens 5 years ago
    Aba arushwa nubusa Kuko Umuntu utambaye wese aba ari mubi Ikindi Kandi mundebere Ukuntu umubiri we amatako yuzuye inkovu. Ubuse Mbonye Iki ko mbonye umwanda. Hhh naho kwisanzura byo ntabyo pe Ubuse Arimo kwiyarurira Inyama ntawuzihagazeho? Turi muminsi yanyuma Ni Ibihe byimperuka abantu bamwe batangiye gusara.
  • Theos5 years ago
    Nimureke umwana yamamaze ibicuruzwa bye!!!
  • Ntakirutimana innocent 5 years ago
    Nimumureke nubyoyumvako arikokwamamara
  • kakule odinga 5 years ago
    yewe kwambura ubusa ni bibi nta vision nkiyo dukeneye muri africa !!!! ',?
  • Taratibu5 years ago
    @Gasigwa Ernest, burya ngo imbwakazi ibwagura uko ibwegetse, niba se nyina yaramutwise muri buriya buryo, urumva we yavamo umuntu utandukanye na nyina ?! Icyo maze kubona ni uko ibi bintu byo kwiyandarika bikorwa n'abantu umuntu yashyira mu gice kimwe cy'abanyarwanda kandi bose bafite icyo bahuriyeho !





Inyarwanda BACKGROUND