Munyaneza Djazira icyamamare mu kumurika imideri hano mu Rwanda ni we watoranyijwe nk'umunyarwandakazi uzitabira amarushanwa ya Miss Supranational 2018. Kuri ubu yatunguranye ashyira hanze amafoto ari mu cyumba yambaye ubusa.
Munyaneza Djazila uherutse kwegukana igihembo cy'umunyamideri wa mbere mu Rwanda mu bihembo bya Made in Rwanda Awards, ubwo yari amaze kwegukana iki gihembo yaganiriye na Inyarwanda.com atangaza ko afite amasezerano y'imyaka itatu muri Nigeria aho akorera akazi ko kumurika imideri.
Munyaneza Djazila kuri ubu ni we wamaze gutoranywa nk'uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational azabera muri Poland muri uyu mwaka. Bitunguranye uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye yambaye ubusa aho yishimiraga ko impera z'icyumweru zageze.
Amafoto uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yambaye ubusa
Amafoto nk'aya akunze kutavugwaho rumwe dore ko hari igice kinini cy'abanyarwanda gihamya ko kwifotoza amafoto nk'aya akajya ku karubanda ari ukwangiza nkana umuco w'abanyarwanda. Gusa hari n'abandi bavuga ko ibi ari bimwe mu bigezweho bityo ngo ababirwanya ni abadashaka kujyana n'igihe. Kuri uyu wa Gatanu ubwo twakoraga iyi nkuru, Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Munyaneza Djazila ngo tumubaze icyamuteye gushyira hanze aya mafoto, ntibyadukundira kuko tutamubonye kuri terefone ye igendanwa.
Munyaneza Djazira ni we uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018
Uyu mukobwa n'ubusanzwe akunze gushyira hanze amafoto asa n'uwambaye ubusa ibidakunze kuvugwaho rumwe
TANGA IGITECYEREZO