RFL
Kigali

Miss Kalimpinya ari kumwe n'abanyeshuri bo mu yisumbuye basuye ikigo 'Isange One Stop Center' ku Kacyiru-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/10/2018 10:10
0


Mu minsi ishize ni bwo Kalimpinya Queen yatangije umuryango 'Bambe Foundation' ushinzwe kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye ibijyanye n'ubuzima bw'imyororkere. Uyu muryango watangiriye mu kigo cya Cyahafi, abanyeshuri bawubamo bahujwe n'ababa muri Health Club bo muri LDK bajya gusura ikigo cya 'Isange One Stop Center'.



Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukwakira 2018 aho abanyeshuri bo mu bigo bya Cyahafi na LDK basuye ikigo gishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gufasha abahohotewe 'Isange One Stop Center ku Kacyiru'. Nk'uko Kalimpinya Queen yabitangarije Inyarwanda.com ngo igitekerezo cyo kujyana aba bana gusura iki kigo byari ukugira ngo bagire ubumenyi mu bikorerwamo bityo babe abatangabuhamya beza muri bagenzi babo. Yagize ati:

Iki ni ikigo gishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse kikanafasha abarikorewe, twajyanyeyo aba bana kugira ngo bagire amakuru bityo igihe byagira uwo bibaho cyangwa akabona ukorerwa ihohoterwa abe yamenya aho abariza. Twazanye bacye ariko bacye bazigisha abandi bityo ubutumwa bugende bukwirakwira kandi ntekereza ko hari icyo bizahindura ku bumenyi bw'aba bana.

Aba bana uko bari 21 bari kumwe na Queen Kalimpinya bakigera kuri iki kigo kiri mu bitaro bya Kacyiru batemberejwe ibyumba byose birimo icyakira abana bahuye n'ihohoterwa, icyakira abantu bakuru bahuye n'ihohoterwa, icyumba cy'umuganga wita ku bahuye n'ihohoterwa, icyumba cy'abashinzwe iperereza ku makuru y'ihohoterwa ndetse n'icyumba abahohotewe bakorerwamo isanamitima. Aha abana birekuye babaza ibibazo binyuranye bigamije kugira amakuru bamenya kuri iki kigo aho basobanurirwaga n'abakozi b'iki kigo banyuranye.

Nyuma yo gusura iki kigo Isange One Stop Center , aba bana b'abanyeshuri basubijwe ku mashuri aho basabwe na Miss Kalimpinya Queen kuba intumwa nziza bagasakaza ibyo babonye bize ndetse banumvise muri bagenzi babo bityo bagaharanira ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryacika burundu.

Tubibutse ko Isange One Stop Center ari ikigo cyashinzwe ku bufasha bwa Madamu Jeannette Kagame mu 2009, gitangira gikorera muri Polisi y’u Rwanda mu gufasha, kwita, kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina akenshi baba biganjemo ab’igitsinagore. Ibi bigo byakwirakwijwe muri buri bitaro by’uturere tw’igihugu kugira ngo abagize ibyago byo guhohoterwa bose babashe kubona ubufasha bukwiye kandi ku gihe.

Kalimpinya Queen

Kalimpinya Queen

Kalimpinya Queen

Ubwo Kalimpinya Queen n'abana bari kumwe bari bageze ku bitaro bya Kacyiru 

Kalimpinya Queen

Kalimpinya Queen

Kalimpinya Queen

Kalimpinya Queen

Basuye ibyumba binyuranye bagirwa inama n'abakozi ba Isange One Stop Center

Kalimpinya Queen

Bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND