RFL
Kigali

Twaganiriye na Sekamana Eric umunyamideri wakinnye muri APR FC y'abato, Pepiniere n'izindi aduhishurira icyamukuye mu mupira-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/10/2018 9:32
0


Sekamana Eric Louis ni umwe mu banyamideri bakomeye hano mu Rwanda. Muri uyu mwaka yahawe igihembo cy'umusore umurika imideri wa mbere mu Rwanda. Aherutse kuganira na Inyarwanda aduhishurira ko usibye kumurika imideri afite n'izindi mpano zirimo no gukina umupira aho uyu yabaye umwe mu bakinnyi b'amakipe nka APR FC y'abato.



Mu kiganiro na Sekamana Eric muri iyi minsi ufatwa nk'umwe mu bamurika imideri bakomeye hano mu Rwanda yadutangarije ko afite izindi mpano nyinshi zirimo kuba yakina muri filime, kujya mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi, kuba yayobora ibirori binyuranye (MC), ariko kandi uyu ngo ni n'umukinnyi mwiza mu mupira w'amaguru nk'uko yabihamirije Inyarwanda.com.

Sekamana Eric

Sekamana Eric Louis ni umwe mu byamamare bimurika imideri

Atuganiriza, Sekamana Eric yaduhishuriye ko mbere yo kujya mu byo kumurika imideri yabanje guca mu mwuga wo gukina umupira w'amaguru. Yanyuze mu makipe anyuranye arimo; APR FC y'abato, Pepiniere ndetse na Etoile de l'Est. Kuri ubu uyu musore usigaye yibera mu byo kumurika imideri yadutangarije ko ikintu cyatumye areka gukina umupira ari imyaka yamufashe.

Sekamana Eric Louis yatangaje ko itegeko ry'uko icyiciro cya kabiri kigomba gukinwamo n'abana baterengeje imyaka 20 we wari wayirengeje akaba atarabashije gukomeza gukina iki cyiciro ari nabwo yahise yihebera umwuga wo kumurika imideri cyane ko yari asanzwe abikora ariko akunda n'umupira w'amaguru n'ubwo utamuhiriye nk'uko abyivugira. Uyu musore usigaye akorana namakompanyi akomeye mu Rwanda yaduhishuriye ko uyu mwuga wo kumurika imideri ari umwe mu myuga yatunga umuntu kandi neza mu gihe yaba abyitwaramo neza.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SEKAMANA ERIC LOUIS

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND