RFL
Kigali

VIDEO: Mustaffa aranenga abagabo bubatse batereta abana b’abakobwa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/10/2018 13:12
1


Muri bya biganiro byihariye tugirana n’abakinnyi ba sinema nyarwanda, tukababaza bimwe mu bibazo abakunzi babo bashaka kumenya kuri bo uwo twabazaniye kuri iyi nshuro mumumenyereye muri filime zitandukanye ndetse n’amwe mu mashusho y’indirimbo.



Ubushize twabagejejeho inkuru ye avuga uko yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda, ishyaka yinjiranye muri uyu mwuga ndetse n’icyo yishimira ko ari ugutanga ubutumwa bufasha abareba filime akinamo. Aha rero tugiye kureba ku gice cy’imyidagaduro dore ko akunda kugaragara mu mashusho y’indirimbo zimwe na zimwe.

Ubwo twamubazaga umuhanzi wo mu Rwanda akunda atubwira ko akunda benshi kuko abenshi muri bo nyine ari inshuti ze kuko bari no mu ruhando rumwe rw’imyidaagaduro. Ibi rero bituma agirana imibanire ya hafi n’abahanzi batandukanye kuko bashyigikirana mu bikorwa byabo bitandukanye.

Zimwe mu ndirimbo agaragaramo ndetse na bimwe mu byo agaragara akina muri filime nko muri City Maid ndetse no mu ndirimbo nka ‘Abo Bose’ ya King James agaragaramo atereta abana b’abakobwa bato kandi we bigaragara rwose ko akuze, ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubazaga niba ntaho byaba bihuriye n’ubuzima bwe bwite yabyamaganiye kure ashimangira ko ari ubutumwa aba atanga gusa nta kindi ati “Uutumwa ubutanga uko buri kandi ubwo impamvu umbajije icyo kibazo uracyibaza nk’umunyamakuru kandi no hanze hari ababyibaza. Biriya nkina ni bwa buzima bwo hanze kandi koko burahari.”

VIDEO: Ubu rero kuko ibiryo byananiye, mbonye nk’agakoko kuzuye, nakagerageza-Deo

Mustaffa (Deo cg Kimbati) avuga ko ibyo akina bitandukanye n'uko ari

Umunyamakuru yakomeje amubaza icyo atekereza ku bagabo bubatse nkawe, bakuze ariko bakaba batereta abana b’abakobwa avuga ko atari umuco “Ntago ari umuco ubundi, ni uko ibihe bigenda bihinduka tukagenda dufata imico y’ahandi ariko ntago ari byiza.” Mu buryo busekeje cyane yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA ko yamuvanyemo impeta yambikanye n’umugore we kuko yatumye aza mu kiganiro yiruka cyane ahubwo akeiye kumusaba imbabazi.

Mustaffa akunda cyane Inyarwanda.com ayisoma kenshi gashoboka kuko ari ikinyamakuru kiza, kigira amakuru menshi kandi meza kandi agera ku banyarwanda ku gihe gikwiye. Yagize inama agenera abaproducer abibutsa ko badakwiye gucika integer kuko ibyiza biri imbere ndetse ashishikariza bagenzi be bakina filime kutigira ibyamamare cyane ngo bage kure y’abakunzi babo ahubwo bakwiye kubegera kurushaho. Asaba abakunzi be, abafana ba cinema nyarwanda muri rusange kurushaho kuyishyigikira no kuyikunda bikazabahesha kugera ku rwego rushimishije.

Kanda hano urebe ikiganiro Deo avuga ko umunyamakuru yamwambuye impeta yambikanye n’umugore we







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Baributsa theoneste4 years ago
    nanjye nkunda ibyakina kukobirimo ubutumwabwiza murirusange ariko ikibazo nuko harababikina ugasanga nibo banabikora kandi bibujijwe ugasanga nibo bangije urubyiruko rwacu nizereko Mustifa we atarikobiri murakoze





Inyarwanda BACKGROUND