RFL
Kigali

Rev Kayumba yasohoye indirimbo nshya 'Agatama ka Yesu' aririmbamo ko adatinya urupfu-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/10/2018 16:23
1


Rev Kayumba Fraterne uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Agatama ka Yesu' ikubiyemo amagambo ashimangira ko adatinya urupfu kuko yamazwe ubwoba n'amaraso ya Yesu Kristo.



Rev Kayumba ni izina rizwi n'abantu batari bacye mu bakurikiraniraha hafi imyidagaduro ya hano mu Rwanda. Ni umusore wamenyekanye cyane bivuye ku buhamya bwe bujyanye n'uko yabwirije ubutumwa bwiza Bahati Grace wabaye Miss Rwanda, akakira agakiza. Mu muziki amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo n'izo yakoranye n'abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo; P Fla, Jack B, Diana Kamugisha n'abandi. 

UMVA HANO 'AGATAMA KA YESU' INDIRIMBO NSHYA YA REV KAYUMBA

Kuri ubu Rev Kayumba yasohoye indirimbo nshya yise 'Agatamba ka Yesu' yatunganyijwe na Producer Trackslayer. Inyikirizo y'iyi ndirimbo iragira iti: "Ndi agatama ka Yesu, ndanezerewe cyane mfite umwungeri mwiza ajya andagira neza, arankunda, ijwi rye ndaryitaba." Rev Kayumba avuga ko ku bw'amaraso ya Yesu Kristo, ubu ngo ntari mu bantu batinya urupfu kuko yizeye ko nyuma y'ubu buzima hari ubundi buzima. Uyu muraperi avuga ko ari umuragwa w'amasezerano. Aririmba agira ati: 

Yadukuyeho ibyaha aduhuza n'Imana. Yesu aza mu buzima bwacu, yasanze turi mu ivata y'ibyaha, amaraso ye aratwoza, aduhuza na se ubu turi ubwoko bwatoranyijwe, yatugize abaragwa b'amasezerano twari kure y'ibyasezeranyijwe byose. Amaraso ye atwigiza hafi, ubuzima bwacu bwose ni amasezerano masa, nihashimwe amaraso ye yagize neza, yatumaze ubwoba bw'urupfu, nyuma y'urupfu rwe, imbaraga z'urupfu n'urubori rwarwo byaburiwe irengero kuko nyuma y'ubu buzima tuzabaho, hahirwa abazapfa bapfira mu Mwami. 

UMVA HANO 'AGATAMA KA YESU' INDIRIMBO NSHYA YA REV KAYUMBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joy Babirye 5 years ago
    Congrats pastor Kayumba iyo ndirimbo ninziza cyane komera ku Gatama ka yesu.





Inyarwanda BACKGROUND