RFL
Kigali

VIDEO: Ukina ari Goerge muri Shady Commitment yahishuye ibyamugoye n’ibyamusekeje mu gukina iyo filime

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/10/2018 14:30
2


Uruhando rwa sinema mu Rwanda uko ruri gukura umunsi ku wundi ni nako rugenda ruzamura impano nshya runakarishya izisanzwe nk’uko abagaragaye muri filime iherutse kwerekanwa, Shady Commitment babihamya.



Ku munsi w’ejo twabagejejeho incamake y’ibigaragara muri filime ya Pichou Kabagambe Kamara yise Shady Commitment. Kuri iyi nshuro tugiye kugaruka ku mukinnyi w’ingenzi uyigaragaramo akaba akina yitwa George, umugabo wa Lydia banafitanye umwana witwa Lea.

Aba ari umugabo w’umusinzi ubayeho atoteza umugore we ariko nyuma agakenera kwitabira amarushanwa yo kuririmba kandi umugore we Lydia aba ari umwarimu wigisha isomo ry’umuziki. Ibyo bituma George acira bugufi Lydia akamusaba kumwigisha kuririmba maze bakagurana inshingano zo mu rugo.

Shady Commitment

Brian, Lydia na George 

Amazina ye asanzwe ni Mushambo Jean Glodie, akinana ubuhanga bugaragarira uwareba iyi filime wese. Twatunguwe no gusanga ariyo filime ya mbere akinnyemo ni ko kumubaza uko byakiriwe agira ati “Icyo nabonye ni uko abantu babyakiriye neza bitewe n’uko filime bayishimye kuko ni filime yakozwe neza, kandi ni ukuri ntago yahubukiwe byahawe umwanya uhagije. Byanshimishije nanjye…Nta rindi banga ndi umuntu ukunda filime, nabonye ko hari uruhare nashyiramo…Najemo ngo ntane umusanzu filime yacu ikomeze izamuke.” Yashimiye kandi bagenzi be bakinanye ndetse n’abandi bantu bakomeje kumutera imbaraga.

Kwibona bwa mbere imbere ya camera, birumvikana ko hari ibyagoye George ari nabyo yahamirije INYARWANDA ndetse akanashimira cyane uwayoboye Shady Commitment. Yanatubwiye bimwe mu byamugoye nk’umutangizi aho yagize ati “Scene zangoye ni nyinshi! Mu buzima busanzwe ntago nywa inzoga ariko nakinnye ndi umusinzi, urumva ko gukina ibintu udakora mu buzima busanzwe biragoye…akantu nakoze gasekeje ni ahantu Brian yinjira ndi gukoropa akankubita umugeri ku kibuno ndikanga…” Ibindi ku byo uyu mugabo ukina yitwa George yatangarije INYARWANDA murabisanga mu kiganiro twagiranye nawe. 

Shady Commitment

Lydia na George n'umwana wabo Lea

Kanda hano umenye bimwe mu byateye George kwinjira muri Filime







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zuzu5 years ago
    ica kuyihe tv?
  • didy5 years ago
    wa mwana we va muri ibi ujye kuramya Imana. ubuse uzakubona ukina usomana, unnywa inzoga, urwana numugore wawe, uzamuyobora muri Praise and worship afashwe ko azakubona muri ya shusho? cg kuramya ugiye kubihagarika?





Inyarwanda BACKGROUND