RFL
Kigali

Senderi Hit yasabye Minisitiri Nyirasafari wa MINISPOC guca agahigo agakiza abahanzi ubukene n’urubwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2018 12:01
1


Umurirmbyi Nzaramba Eric wiyise Senderi Hit yasabye Minisitiri Nyirasafari Esperance uherutse guhabwa kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) guca agahigo agakiza abahanzi Nyarwanda ubukene n’urubwa.



Mu butumwa, Senderi Hit yanyujije ku rukuta rwa Instagram mu ijoro ryacyeye, yifurije ishya n’ihirwe Nyirasafari Esperance wahawe kuyobora MINISPOC inafite mu nshingano abahanzi. Yagize ati "Nyakubahwa Minisitiri wa Minispoc,
turabishimiye kandi Imana ibagende imbere mu mirimo mishya mwashinzwe.”

Yasabye Minisitiri Nyirasafari guca agahigo katakozwe n’undi mu Minisitiri wanyuze muri MINISPOC. Ati “Nitwa Eric Senderi Hit. Nyakubahwa icyo nakwisabira ngwino uce agahigo katigeze gakorwa n’undi mu Minisitiri uko bagiye basimburana.” Senderi yerekanye ingingo z’amategako zigaragaza ko umutungo mu by’ubwenge ukwiriye kurengerwa, abwira Minisitiri Nyirasafari akababaro k’abahanzi. Ati:

Nk’uko Paul Kagame yadusinyiye itegeko No 50/2018 ryo ku wa 13/08/2018 mu ngingo yaryo ya 261na 262 mu gace ka Gatanu na 263 ryasohotse mu i Gazeti ya Leta no 39 yo ku wa 24/09/2018 rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge. Nyakubahwa birababaje kubona aho ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko ya Leta n’ay'abikorera bahabwa amamiliyoni bagakoresha ibihangano byacu imyaka igashira n’indi igataha.

Related image

Nyirasafari Esperance wahawe kuyobora Minisiteri y'Umuco na Siporo (MINISPOC)

Yavuze ko aba batsindira aya masoko bakoresha ibihangano by’abahanzi Nyarwanda nta burenganzira babifitiye bakarushaho gukira kurusha ba nyirabyo. Yagize ati “Nta masezerano namba dufitanye bakarushaho gukira ba nyiri bihangano twe turushaho gukena kandi batezwa imbere n’umutungo wacu ari wo bihangano.”

Yatanze urugero rw’umuntu ujya mu isoko akagura igitunguru cya 20 Frw, yiyumvisha ko ibihangano aza kumva cyangwa se gukoresha ari ubuntu. Ati “Nyakubahwa umuntu ajya mu isoko akagura igitunguru cy’amafaranga 20 ariko akumva ko ari bukoreshe ibihangano byacu ku buntu kandi biba byaradutwaye imbaraga, umwanya n’amafaranga atari macye.”

Yakomeje avuga ko ibihangano bibahenda kuko no muri ‘studio’ zitunganya umuziki batazikorera ubuntu. Yavuze ko ibi byose bikomeza gutuma abahanzi bafatwa nk’abaciriritse nyamara bafite ibihangano byakabatunze mu buzima bwa buri munsi. Ati “ Nyakubahwa ibi bituma dufatwa nk'abaciriritse kandi nk’uko mubizi abahanzi dufatiye runini sosiyete muri rusange.”

Yasabye Minisitiri Nyirasafari gusaba abatanga amasoko kurekera kubikora kuko abo baha amasoko nta masezerano baba bafitanye n’abahanzi Nyarwanda. Ati “Nk’uko biri mu nshingano zanyu mudusabire abo bireba barekere aho gutanga amasoko bateretswe amasezerano bafitanye n’abahanzi bitewe n’ibihangano bazacyenera mu byo bifuza gukoresha mu ruhame cyangwa mu buryo bubabyarira inyungu.”

Yavuze ko ibi Nyirasafari nabikora azaba akijije abahanzi ubukene n’urubwa. Ati “Nyakubahwa uraba ukijije abahanzi ubukene n’urubwa rwa hato na hato kuko Leta cyangwa abikorera baba batanze amafaranga kuri abo ba rwiyemezamirimo bafite ama ‘sound’ bakenera indirimbo nk’uko imodoka icyenera essence kugira ngo igende.”

Yungamo ati “Nyakubahwa ibi biduteza igihombo ndetse na Leta kuko tutishyurwa ngo dutangemo imisoro bityo nk’abahanzi ntitugire uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Murakoze kumva icyifuzo cyanjye.”

Mu bo Senderi yageneye ubutumwa harimo, Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda, Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) n’abandi.

Image result for Senderi International Hit

Senderi yasabye Minisitiri Nyirasafari guca agahigo agakiza abahanzi ubukene n'urubwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gerivazi5 years ago
    Senderi yabera avuze ibintu bizima.





Inyarwanda BACKGROUND