Kigali

Ibyishimo bya Miss Shanel binyuze muri filime ‘The Mercy of the Jungle’ y’umunyarwanda yahembewe mu iserukiramuco rya Chicago

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2018 9:48
0 0 0 0 0 Loading... 0

Umuhanzikazi Nirere Shanel yatewe ishema rikomeye na filime y’Umunyarwanda Joël Karekezi ‘The Mercy of the Jungle’ yakinnyemo ikaba yabashije kwegukana igihembo gikomeye mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Chicago.



Iri serukiramuco iyi filime ‘The Mercy of the Jungle’ yahembewemo ryatangiye kuya 10 Ukwakira 2018 risozwa kuya 21 Ukwakira 2018. Ni ku nshuro ya 54, ibi bihembo bitangwa, bikaba bigenerwa abahanga n’abakinnyi b’abanyamurwa mu gukina filime.

Nirere Shanel usigaye ukina filime akabifatanya no gukora umuziki, ni umwe mu bahanga bagaragara muri iyi filime ‘The Mecry of the jungle’ y’umunyarwanda Karekezi. Yanditse ku rukuta rwa Facebook, agira ati:

Mbega ibyishimo n’akanyamuneza ko kubabwira ko ‘The Mercy of the Jungle’ yayobowe na Joël Karekezi yegukanye igihembo ‘Silver Hugo’ mu irushanwa ryahuje abayobora filime mu iserukiramuco ‘Chicago International Film’. Ishimwe ku bakinnyi ndetse n’abatoza, urugendo ruracyakomeje.

Miss Shanel na bamwe mu bakinnyi bakinnye muri iyi filime

Ni ku nshuro ya 54 iserukiramuco Chicago International Film Festival riba, ryabereye ahitwa AMC River. Filime zahembwe mu byiciro bitandukanye nka: International Feature Film Competition; New Directors Competition; International Documentary Competition; Out-Look Competition; Short Film Competition.

Iyi filime ushobora kuyita  ‘The Mercy of the Jungle’ cyangwa se  ‘La Miséricorde de la Jungle’. Iyi filime yagizwemo uruhare rukomeye na Aurelien Bodinaux, Joel Karekezi na Casey Schroen. Yakinnye abakinnyi nka Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel (Miss Shannel ) , Sergeant Xavier, Kantarama Gahigiri, Private Faustin, Major Kayitare n’abandi.

Karekezi aherutse kubwira ikinyamakuru Cineuropa ko iyi filime imara iminota 91’ igaragaza urugendo rw’umusirikare w’Umunyarwanda watsinze urugamba akaza kwisanga mu ishyamba ryo muri Congo azengurutswe n’abanzi.   Si ‘The Mercy of the jungle’ Miss Shanel yakinnyemo gusa kuko anagaragara muri filime nka ‘Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage’ yasohotse mu 2008 ndetse na ‘Long Coat’ yasohotse mu 2009.

The Mercy of the jungle yahembewe mu iserukiramuco rikomeye rya Chicago

Sergeant Xavier ndetse na Private Faustin mu ishyamba rya Congo

'The Mercy of The Jungle', filime y'umunyarwanda igiye kwerekanwa mu iserukiramuco rikomeye muri Canada

AMAFOTO:Internet






Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS