Kigali

Injiri Bora, Bosco Nshuti,..banyuze abitabiriye igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2018 9:38
0 0 0 0 0 Loading... 1

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018 ku Gisozi kuri Dove Hotel habereye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyahurije hamwe Injiri Bora, Power of the cross, Bosco Nshuti, Danny Mutabazi n'abandi bahanzi banyuranye.



Iki gitaramo cy'ububyutse mu kuramya Imana cyateguwe na Ingoma Entertainment Group mu ntego nyamukuru yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa iteganya gukora mu gihe kiri imbere byo kuzenguruka igihugu hakorwa ibitaramo nk'ibi mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Bosco Nshuti, Danny Mutabazi, Power of the cross, Pappy Clever, Janvier Gasana n'abandi banyuze abitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Dove Hotel kuva Saa Cyenda z'amanywa. Hatangiwemo ubutumwa bunyuranye bwatanzwe n'abavugabutumwa ndetse n'inzego zinyuranye za Leta. Ntaganira Theogene umuyobozi wa Ingoma Entertainment Group yateguye iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo bakoze cyari icyo gufungura ibikorwa bateganya gukora.

Injiri Bora

Injiri Bora yahembuye abari muri iki gitaramo

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo; CIP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Supt Vita Amza waturutse ku cyicaro gikuru cya polisi watanze ikiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge, Murwanashyaka Evariste umuyobozi mu Muryango uharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) wari wazanye n'itsinda ryaje rimuherekeje, Twizeyimana Fabrice wari uyoboye itsinda ryaturutse muri RPHIA akaba ari Ubushakashatsi buzakorerwa mu ngo bugamije kureba ibyagezweho na gahunda yo kurwanya Virusi itera SIDA mu Rwanda; n'abandi.

Ingoma Entertainment

Bosco Nshuti yahesheje umugisha abitabiriye iki gitaramo

Ntaganira Theogene aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com yavuze ko aba tuvuze haruguru ari abafatanyabikorwa bazakorana no mu bikorwa bindi bazakora mu gihe kiri imbere byo kuzenguruka igihugu. Yagize ati: Ni abafatanyabikorwa, tuzakomeza gukorana aho tuzajya hose." Yakomeje avuga ko intego bari bafite muri iki gitaramo yagezweho ijana ku ijana.

Yagize ati: "Intego yacu twari dufite yagezweho ijana ku ijana. Hari abantu benshi n'ubwo salle itari yuzuye, murabizi Dove hotel ni nini. Abahanzi baririmbye neza, abantu barishima. Turateganya ko mu mpera z'ukwa 11 cyangwa mu ntangiriro z'ukwa 12 uyu mwaka tuzakora ikindi gitaramo." Icyakora ntiyavuze aho iki gitaramo kizabera, gusa yavuze ko gishobora kubera muri Kigali cyangwa hanze yayo.

Janvier Gasana

Janvier Gasana kuri stage mu gitaramo cyabereye kuri Dove Hotel

Janvier GasanaPappy Clever

Pappy Clever mu gitaramo cy'ububyutse mu kuramya

Ububyutse mu kuramya

Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo 'Ibyo ntunze'

Bosco Nshuti

Danny Mutabazi

Danny Mutabazi ukunzwe mu ndirimbo Calvary

Danny MutabaziInjiri Bora

Injiri Bora yahembuye abari muri iki gitaramo

Ububyutse mu kuramyaUbubyutse mu kuramyaPower of cross

Itsinda Power of cross rikunzwe cyane mu ndirimbo Super power

Ububyutse mu kuramya

Hari abantu batari bacye

Ububyutse mu kuramyaIngoma Entertainment

Murwanashyaka Evariste 'Program manager' wa CLADHO

Murwanashyaka Evariste

Murwanashyaka Evariste ageza ijambo ku bari muri iki gitaramo

RPHIA

Itsinda ryaturutse muri RPHIA riyobowe na Twizeyimana Fabrice

Moses Uwizeye

Moise Uwizeye wavuze mu izina rya Ingoma Entertainment Group

Polisi

Senior Supt Vita Amza waturutse ku cyicaro gikuru cya polisi yatanze ikiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge

PolisiUbubyutse mu kuramyaUbubyutse mu kuramya

CIP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi muri Kigali yitabiriye iki gitaramo

Ububyutse mu kuramyaRPHIA

Bimwe mu byo wamenya kuri RPHIA






Umwanditsi


IBITECYEREZO

  • emm2 months ago
    Ingoma bateguye iki gitaramo mwarakoze mwatumyr mbona Injiri Bora kbsa vraiment merci

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS