RFL
Kigali

Komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/10/2018 8:33
0




Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe. (Ibyahishuwe 3:11), ijambo ry'Imana ritwigisha ko agakiza nta handi kabonerwa uretse muri Yesu kandi uko Ni ukuri, ni nayo mpamvu tudasiba kwingingana umutima ukunze abatarakizwa ngo batere iyo ntambwe  Bemerere Yesu abahindure ibyaremwe bishya, Binjire mu mukumbi w'abaragwa b'ubugingo buhoraho.

Nyuma yo kuba icyaremwe gishya, ubuzima bushya buba butangiye, bityo intambwe Ku ntambwe tugenda turushaho gusa na Kristo Yesu, kuko akenshi umuntu akizwa atari uwo kwizerwa, yaranduye mu mico, mu mvugo, mu ngeso,mu bitecyerezo n'ahandi henshi....Niyo mpamvu Nyuma yo gukizwa dusabwa kwegera Imana dusenga, dusoma Ijambo ry'Imana, bityo tukagenda  turushaho gusa na kristo Yesu. Twakijijwe dukuwe mu bugwate /mu bubata bwa Satani cyangwa se tubohojwe, niyo mpamvu tudakwiye kwirara  kuko Umwanzi wacu Satani adasinziriye, Yabuze abari abakozi be Ntiyifuza ko tumucika iteka, ahora ashaka icyatuma tuyoba tukava mu buntu bwa Yesu bityo akatwigarurira.

Pawulo yandikiye Timoteyo amwibutsa ubuntu yagiriwe, Dore ko yari anazi neza ko Pawulo yahoze atoteza aba kristo ariko amaze gusobanukirwa Nawe aba Uwizera, Maze amubwira muri aya magambo  (1Timoteyo 6:20-21) ati  "Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n'ingirwabwenge zirwanya iby'Imana. Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyoba bakava mu byo kwizerwa. Ubuntu bubane namwe."

Benedata natwe agakiza twahawe   karakomeye, Twaguzwe ubuzima bwa Yesu, Umwami wacu Yesu yaritanze kugirango tubeho, turi Abana b'Imana, Ndabifuriza gukomeza icyo mwahawe, Satani ntakwiye kuturangaza, n'ubwo Uru rugendo rugoye, rurimo intambara, rurimo ibyago n'amakuba Mwihangane tuzaruhuka, Turwana n'imyuka ifite imbaraga n'uburiganya bwinshi ariko Umwami wacu Yesu amurusha imbaraga, Nituba hamwe nawe tuzanesha.

Tutarakizwa twari babi kandi twari Habi cyane, ntitwifuza gusubira yo, Aka gahenge tugahe agaciro, tunambe muri Yesu, twe kurangazwa n'impamvu iyo ariyo Yose, kandi kunesha Birashoboka. Dukomeze icyo twahawe, Tube Maso uburiganya kwa Satani bwaturangaza tukanyagwa kandi twari tugeze ku iherezo ry'urugendo, aho tujya ni heza Yesu aradutegereje n'abamarayika bategeranije amatsiko kutwakira duharanire kujyayo. Twisunge Yesu azadushoboza. Ni we mbaraga zacu, tugume muri we tuzasoza amahoro.

Ernest Rutagungira

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND