RFL
Kigali

Miss Erica umuhanzikazi w'icyamamare i Burundi ukorera muzika ye mu Rwanda yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye "Mon amour"-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/10/2018 12:27
0


Miss Erica ni umuhanzikazi ufite amamuko mu gihugu cy'abaturanyi cy'Uburundi, uyu ufiteyo abafana batari bake muri iyi minsi ari gukorera muzika ye mu Rwanda, kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Mon amour' amashusho agiye hanze nyuma yuko uyu muhanzikazi avuye i Burundi mu bitaramo yahakoreye binyuranye.



Miss Erica muri iyi minsi ni umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu cy'Uburundi ntanuwabura kuvuga ko mu bahanzikazi ayoboye abandi barundikazi mu muziki. uyu muri iyi minsi arigukorera muzika ye mu Rwanda aho anafashwa byahafi na kiwundo Entertainment inzu amaze igihe akoreramo ibikorwa bye binyuranye bya muzika arinabo bamukoreye amashusho y'iyi ndirimbo yamaze gushyira hanze.

Iyi ndirimbo yise 'Mon Amou' ni indirimbo Miss Erica yari amaze igihe kingana n'amezi hafi amezi atanu igiye hanze. tuganira n'uyu muhanzikazi akaba yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo itatinze nkuko benshi babifata ahu bwo ko icyabaye ariko yabanje gutunganywa neza  cyane ko byari akazi katoroshye. Miss Erica aganira na Inyarwanda.com yagize ati" Aho kuyibangutsa nkayibaha idasa neza cyangwa idakoze neza nayitinza nkayishyira hanze imeze neza ainabyo byabaye ku mashusho y'iyi ndirimbo."

Miss Erica

Miss Erica

Amashusho y'indirimbo Mon Amour yafashwe anatunganywa na Sasha Vybz umungande umaze kubaka izina mu gukora no gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi banyuranye i Bugande, Mu Rwanda no mu karere muri rusange, uyu yakoze amashusho y'indirimbo mu gihe indirimbo nyi izina yo yakozwe na Madebeat umwe mu bagezweho mu Rwanda bakora indirimbo z'abahanzi.

REBA HANO AMASHUSHOY'INDIRIMBO 'MON AMOUR' YA MISS ERICA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND