RFL
Kigali

Igor Mabano yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye 'Iyo utegereza' iri mu zikunzwe n'abatari bacye-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/10/2018 20:16
0


Muri iyi minsi muri muzika y'u Rwanda hadutse undi muhanzi uri muhabwa amahirwe yo kuba icyamamare aramutse atagize ibimukoma mu nkokora cyane ko indirimbo ze za mbere zakiriwe neza cyane nabakunzi ba muzika han mu Rwanda uyu ni Igor Mabano umusore ufite ubumenyi muri muzika dore ko arinawo yize.



Igor Mabano ni umuhanzi warangije mu ishuri rya Muzika rya Nyundo, uyu usibye kuba yarize muzika ni numwe mu barangije ari intiti dore ko kuri ubu ari umwarimu muri iri shuri yarangijemo. Igor Mabano warangije ari umuhanga mu gucuranga ingoma cyane ko yacurangiye abahanzi benshi bakomeye hano mu Rwanda, yagaragaje indi mpano yo gukora no gutunganya indirimbo z'abahanzi (Production) aho ubu ari umwe mu bakorera indirimbo muri Kina Music.

Uyu musore uretse izi mpano zose afite mu minsi ishize yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise'Ndagutegereza' yakurikiwe n'iyo yise  'Iyo utegereza' ndetse n'iya gatatu yise 'Back' kuri ubu uyu muhanzi akaba yamaze gushyira  hanze amashusho y'indirimbo 'Iyo utegereza' iyi iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi n'umubare utari muto w'abakunzi ba muzika.

Igor Mabano

Igor Mabano 

Iyi ndirimbo ya Igor Mabano yakoreye amashusho mu buryo bw'amajwi yakorewe muri Kina Music mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh umugabo uzwi cyane mu gutunganya indirimbo za benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda,akaba anamenyerewe mu gukorera indirimbo abahanzi bo muri Kina Music.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'IYO UTEGEREZA' YA IGOR MABANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND