RFL
Kigali

Sam-2 Simba wo muri RDC yiyemeje gukorera umuziki mu Rwanda kuko asanga warateye imbere cyane

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/10/2018 18:00
0


Umuhanzi Sam-2 Simba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uvuga ko akunda cyane Bruce Melody yatangaje ko agiye gukorera umuziki we mu Rwanda. Yavuze ko umuziki w'u Rwanda uhagaze neza ku buryo yumva agiye kuhakomereza gahunda ye muri muzika.



Samy Kibilima uzwi nka Sam-2 Simba aganira na Inyarwanda.com yahishuye ikigero abakongomani bakundamo umuziki w'u Rwanda kuva kera kugeza magingo aya byanatumye ahitamo kwimurira umuziki we mu Rwanda ubudasubira inyuma. Mu magambo ye avuga mururimi rw'igiswayilI twabashyiriye mu kinyarwanda yagize ati:

Njyewe ubusanzwe nakoreraga mu gihugu cyanjye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa magingo aya ndi mu Rwanda niho ndi gukorera muri Top Hills Music baranyakiriye neza ndanabashimira cyane kuko nahakoreye indirimbo nyinshi nk'iyo nise 'Touch' yarakunzwe hano muri Gisenyi ndetse no muri Congo byahise bimpa ishusho y'umuziki w'u Rwanda nakunda kuva kera mpitamo kuza gukorera aha mu Rwanda kandi numva ntazahava.

Sam 2 Simba

Samy Kibilima uzwi nka Sam-2 Simba

Mu gusubiza ikibazo cy'umuhanzi yaba azi mu Rwanda atajijinganya Sam-2 Simba yavuze abahanzi nka Shafty ukorera umuziki mukarere ka Rubavu, Meddy na The Ben gusa ashimangira urukundo akunda Bruce Melody avuga ko no mu gihugu cya Congo bamukunda cyane. Sam 2 Simba kandi yavuze ko indirimbo ya Bruce Melody 'Twatsinze' yakunzwe cyane by'umwihariko mu tubare dutandukanye two muri DRC.

Umuhanzi Sam 2 Simba kandi yashimangiye uruhare rwa Inyarwanda.com mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda na cyane ko nko mu gihugu cya Congo bagiye bayimenya bihereye ku ndirimbo z'Anyarwanda ziriho ndetse n'ikirango cya Inyarwanda.com cyumvikana ku ndirimbo nyinshi z'Abanyarwanda. Sam 2 Simba yatangiye umuziki muri 2011 dore ko mbere yaho muri 2008 yabyinaga imbyino zigezweho (Modern Dance) akaza kujya muri Studio muri 2011. Sam 2 Simba yavuze ko agiye gukorera umuziki mu Rwanda muri Top Hills Music asaba Abanyarwanda kumuba hafi no kumushyigikira.

UMVA HANO INDIRIMBO TOUCH YA SAM 2 SIMBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND