RFL
Kigali

Nyuma yo gusaba Leta umuhanda ntibawuhabwe Pastor Godfrey Migwi yakoresheje amafaranga ye yubakisha umuhanda rusange

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/10/2018 9:16
0


Umwe mu bapasiteri bo mu gihugu cya Kenya umenyereweho cyane kutaripfana no gutunga agatoki Leta mu byo akora mu buryo yita ubujyanama yafashe icyemezo cyo gukoresha amafaranga ye mu bikorwa remezo ubusanzwe birebwa na Leta.



Ni Pastor Godfrey Migwi uhagarariye urusengero rwa House of Hope mu gihugu cya Kenya. Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru ivuga ko yaburiye cyane Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya amusaba kutazemera gufata inguzanyo iturutse mu Bushinwa kuko abashinwa bashakaga kuguriza bimwe mu bihugu bya Afurika bitazigera bibasha kwishyura maze bigahinduka ingwate y’ubucakara ku Bushinwa.

Migwi

Pastor Migwi Godfrey mu bikorwa remezo yafashe iya mbere

Kuri ubu rero uyu mupasiteri yafashe amafaranga ye ayashora mu bikorwa remezo aho yubakishije umuhanda wari uri mu nshingano zo kubakwa na Leta. Uyu mugabo azwiho kutaripfana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho atanatinya gutunga agatoki Leta. Kubakisha umuhanda rusange wo mu gace atuyemo, muri Nairobi ngo yabikoze nyuma yo kurambirwa inshuro zose babisabye ubuyobozi nyamara ntibubikore maze ahitamo kwikoramo gitore yishakira igisubizo.

Migwi

Pastor Migwi Godfrey yahisemo gukoresha amafaranga ye bwite yubakisha umuhanda rusange

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook Godfrey Migwi yagize ati “Kugira iwacu heza hatarimo uruhare rwa CDF rurimo ni ibyo guhesha Imana icyubahiro. Ubufasha bwanjye buturuka kuri Yesu. Ushobora gukoresha ibyo ufite mu gushimisha abaturanyi bawe. Impinduka zitangirira kuri wowe. Intambwe imwe icyarimwe! Ntiwayobora abantu ufite umutima w’ubugugu.”

Migwi

Migwi yanyujije ubutumwa bwe kuri Facebook 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND