RFL
Kigali

Keza Clemy ukora kuri Contact Tv yambikanye impeta y'urudashira n'umusore batobanye akondo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/10/2018 7:57
2


Uwimanimpaye Cyiza Marie Clemence uzwi cyane nka Keza Clemy wakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Inyarwanda.com, Kigali Today ndetse na Contact Tv ari gukoraho ubu, yasezeranye kubana akaramata n'umusore bamaze imyaka 13 bakundana.



Keza Clemy umunyamakurukazi kuri Contact Tv mu kiganiro 'Sobanukirwa', yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Jean Louis Hakizimana uzwi nka 'Dodi' mu birori byabaye tariki 13/10/2018 bibera kuri Saint Pierre mu Cyahafi. Ni ibirori byabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Mary Rose Palace ku Kicukiro. Kwiyakira byabereye kuri Saint Paul mu mujyi aho Keza Clemy yatunguye umukunzi we amuririmbira indirimbo ebyiri z'urukundo ari zo: "You're loved as you love" na "Tu es mon seul amour".

Keza Clemy

Ubwo bakataga umutsima wa kizungu

Keza Clemy yatangarije Inyarwanda.com ko umusore bambikanye impeta y'urudashira (Jean Louis Hakizimana) bamaze imyaka 13 bakundana. Avuga ko uyu musore ari we bakundanye bwa mbere ndetse ngo ni na we wa nyuma bakundanye, hano yashimangiraga ko ari we bazabana ubuziraherezo. Yanatangaje ko uyu mukunzi we batobanye akondo ndetse basangira akabisi n'agahiye.

REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA KEZA CLEMY

Keza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza ClemyKeza Clemy

Keza Clemy ubwo yaririmbiraga umukunzi we

AMAFOTO: Ismael Mukunzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    mbega agakobwa kabi
  • U5 years ago
    Sha ufite ikindi mupfa pe





Inyarwanda BACKGROUND