Uwimanimpaye Cyiza Marie Clemence uzwi cyane nka Keza Clemy wakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Inyarwanda.com, Kigali Today ndetse na Contact Tv ari gukoraho ubu, yasezeranye kubana akaramata n'umusore bamaze imyaka 13 bakundana.
Keza Clemy umunyamakurukazi kuri Contact Tv mu kiganiro 'Sobanukirwa', yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Jean Louis Hakizimana uzwi nka 'Dodi' mu birori byabaye tariki 13/10/2018 bibera kuri Saint Pierre mu Cyahafi. Ni ibirori byabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Mary Rose Palace ku Kicukiro. Kwiyakira byabereye kuri Saint Paul mu mujyi aho Keza Clemy yatunguye umukunzi we amuririmbira indirimbo ebyiri z'urukundo ari zo: "You're loved as you love" na "Tu es mon seul amour".
Ubwo bakataga umutsima wa kizungu
Keza Clemy yatangarije Inyarwanda.com ko umusore bambikanye impeta y'urudashira (Jean Louis Hakizimana) bamaze imyaka 13 bakundana. Avuga ko uyu musore ari we bakundanye bwa mbere ndetse ngo ni na we wa nyuma bakundanye, hano yashimangiraga ko ari we bazabana ubuziraherezo. Yanatangaje ko uyu mukunzi we batobanye akondo ndetse basangira akabisi n'agahiye.
REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA KEZA CLEMY
Keza Clemy ubwo yaririmbiraga umukunzi we
AMAFOTO: Ismael Mukunzi
TANGA IGITECYEREZO