RFL
Kigali

Marina yamaze gufata amashusho y'indirimbo ye 'Log Out' nyuma y'amezi 2 gusa ahagaritse gukora amashusho y'indirimbo ze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/10/2018 10:16
3


Muri Kanama 2018 nibwo Marina yatangaje ko atazongera gukora amashusho y'indirimbo, aha akaba yarabitangaje ubwo yari agiye gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Karibu', aha akaba yarashyize hanze amashusho yifashe atangaza ko atazongera gufata amashusho y'indirimbo ze kugeza igihe ahinduriye icyemezo yari yafashe.



Magingo aya nyuma  yuko atangaje ibi uyu muhanzikazi byatunguye benshi ubwo byamenyekanaga ko ari gufata amashusho y'indirimbo y'indirim bo ye nshya 'Log Out' iyi ikaba ari indirimbo nshya uyu muhanzikazi yaherukaga gushyira hanze. amakuru yizewe Inyarwanda.com ifite akaba ahamya ko uyu muhanzikazi yamaze gufata amashusho y'iyi ndirimbo ndetse kuri ubu hari gutunganywa cyane ko umunsi uwo ariwo wose aya mashusho yajya hanze.

Uwahaye amakuru Inyarwanda.com yagize ati" Kuri ubu amashusho y'iyi ndirimbo yamaze gufatwa ndetse igisigaye ni ukuyatunganya akajya hanze, iriya ni indirimbo nshya kandi bari gushaka kuyirangiza vuba ngo amashusho yayo ajye hanze." aha twifuje kuvugana na Marina nk'uwatangaje ko atazongera gufata amashusho y'indirimbo gusa ntibyadukundira cyane ko telefone y'uyu muhanzikazi itari iriho.

Marina

Marina

Icyakora icyatunguye abantu ni uko iyi ndirimbo ayikoreye amashusho nyamara ntanimwe akoze ngo ntayikorere amashusho nkuko yabitangaje mbere ko atazongera gufata amashusho y'indirimbo kugeza igihe atangarije ikindi cyemezo. iki gihe akaba yarabitangaje ubwo yashyiraga hanze amashusho y'indirimbo ye 'Karibu' iyi ikaba yarakurikiwe na 'Logout' arinayo yamaze gufatira amashusho.

UMVA HANO INDIRIMBO LOG OUT MARINA YAMAZE GUFATIRA AMASHUSHO AZAJYAHANZE MU MINSI YA VUBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kgh5 years ago
    Arko iki cyo kiba kibona turinjiji nikikajye kidufata nkinjiji kbs..uracyari umwana kbs ntabwo uzi ibyurimo kbs
  • Kelly 5 years ago
    Ibi nubujiji gutangaza ibintu warangiza ukivyguruza!! Ntabwo ari mature!!
  • dsp5 years ago
    iyo bahaze urumogi bavuga n'importe quoi, ubwo rwari rwamwinshe abona nta nkuru nshya iheruka kumuvugwaho. indirimbo ubundi zidafite quality n imwe, yaba audio, video, ubutumwe !!! ngo niye guhagarika. hagarika byose mwana muto





Inyarwanda BACKGROUND