RFL
Kigali

Ibihembo bya SKOL byasize Muhire Kevin abaye umukinnyi w'umwaka muri Rayon Sports-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/10/2018 1:21
2

Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018 ni bwo SKOL Brewery Ltd yahembaga abakinnyi barushije abandi muri Rayon Sports mu mwaka w'imikino 2017-2018, Muhire Kevin ni we mukinnyi wahize abandi muri Rayon Sports.

Ni ibirori byabereye ku kibuga cya Nzove n’ubundi ahari uruganda rwa SKOL Brewery Ltd ndetse akaba ari naho Rayon Sports ikorera imyitozo mu buryo buhoraho. Muri iki gikorwa, Muhire Kevin yahembwe nk'umukinnyi w'umwaka muri Rayon Sports (Rayon Sports season Best Player), Bimenyimana Bonfils Caleb ahembwa nk'umukinnyi wagize impinduka muri Rayon Sports (Season Revelation Player) mu gihe Eric Rutanga Alba yabaye myugariro mwiza w'umwaka mu ikipe ya Rayon Sports.

Muri uyu muhango, Muhirwa Frederick visi perezida wa Rayon Sports yijeje abafana b’iyi kipe ko bazabona ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda birimo shampiyona n’igikombe cy’Amahoro. Ruhamyambuga Paul perezida w’icyubahiro muri Rayon Sports yavuze ko Rayon Sports kuri ubu ikipe bafata nk’umucyeba ari Enyimba SC kuko ngo niyo bari ku rwego rumwe ku rwego rwa Afurika.

Muhire Kevin umukinnyo wo hagati muri Rayon Sports  yababereye umukinnyi mwiza w'umwaka

Muhire Kevin umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports  yababereye umukinnyi mwiza w'umwaka

Muhire Kevin yatwaye iki gihembo nyuma yo kuba yarafashije Rayon Sports mu mikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro 2018 n’imikino Nyafurika ihuza amakipe y’intyoza mu bihugu byayo. Muhire Kevin yagiye atanga imipira yabyaye ibitego ndetse yanatsinze ibitego mpuzamahanga birimo n’icyo yatsinze Costa do Sol i Kigali.

Robertinho Goncalves (Iburyo) umutoza mukuru wa Rayon Sports yakirwa n'abafana  na Muhire Kevin (Ibumoso)

Robertinho Goncalves (Iburyo) umutoza mukuru wa Rayon Sports yakirwa n'abafana  na Muhire Kevin (Ibumoso)

Bimenyimana Bonfils Caleb yahembwe nk'umukinnyi wakoze impinduka muri Rayon Sports kuko amanota ye yazamutse cyane mu mikino Nyafurika

Bimenyimana Bonfils Caleb yahembwe nk'umukinnyi wakoze impinduka muri Rayon Sports kuko amanota ye yazamutse cyane mu mikino Nyafurika

Bimenyimana Bonfils Caleb yakoze akazi gakomeye muri Rayon Sports kuko ahibukwa cyane nuko yatsinze igitego amakipe atatu mpuzamahanga arimo; Gormahia FC, Simba SC na Enyimba SC. Uyu musore yanagiye afasha Rayon Sports kubona ibitego mu gikombe cy’Amahoro 2018, irushanwa Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma igatsindwa na Mukura VS.

Rayon Sports

Bimenyimana Bonfils Caleb ahembwa nk'umukinnyi wakoze impinduka muri Rayon Sports

Bimenyimana Bonfils

Bimenyimana Bonfils Caleb ahembwa nk'umukinnyi wakoze impinduka muri Rayon Sports 

Bimenyimana Bonfils  Caleb n'umubyeyi we wari waje kumushyigikira

Bimenyimana Bonfils  Caleb n'umubyeyi we wari waje kumushyigikira

Eric Rutanga Alba  myugariro w'umwaka muri Rayon Sports

Eric Rutanga ku mupira

Eric Rutanga Alba myugariro w'umwaka muri Rayon Sports 

Eric Rutanga Alba myugariro wa Rayon Sports n’Amavubi niwe myugariro mwiza muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2017-2018. Eric Rutanga Alba niwe mukinnyti wizewe cyane mu bijyanye no gutera coup franc (Free-Kick Master) kuko yafashije Rayon Sports kugenda ibona amanota biciye mu buhanga bwe. Rutanga yatsinze Coup franc ebyiri mu mikino ibiri Rayon Sports yakinnye na Gormahia FC ndetse anagenda afasha mu gutuma Rayon Sports yatsinda ibitego bivuye mu ruhande rw’ibumoso.

Eric Rutanga Alba ahabwa igihembo

Eric Rutanga Alba ahabwa igihembo 

Rayon Sports

Rayon Sports

Eric Rutanga Alba yashimye abafana, komiteb n'abakinnyi bagenzi be muri rusange

Eric Rutanga ku mupira

Eric Rutanga Alba yashimye abafana, komite n'abakinnyi bagenzi be muri rusange

Muhirwa Frederick (Ibumoso) visi perezida wa Rayon Sports na Paul Ruhamyambuga (Iburyo) perezida w'icyubahiro wa Rayon Sports

Muhirwa Frederick (Ibumoso) visi perezida wa Rayon Sports na Paul Ruhamyambuga (Iburyo) perezida w'icyubahiro wa Rayon Sports

Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports 

Abakinnyi biyeretse abafana

Abakinnyi biyeretse abafana

Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports  basabye ko Rwatubyaye Abdul yagira icyo ababwira abizeza ko bazatwara ibikombe byose

Abafana ba Rayon Sports  basabye ko Rwatubyaye Abdul yagira icyo ababwira abizeza ko bazatwara ibikombe byose

MC NH niwe wari uyoboye ibi birori

MC NH umushyushya rugamba wa SKOL yagombaga kubyina kuko SKOL yari imaze gutanga igihembo

MC NH ni we wari uyoboye ibi birori 

Benurugo Kayihura Emilienne umukozi uhagarariyr ubucuruzi bwa SKOL by'umwihariko muri Tour du Rwanda 2018

Benurugo Kayihura Emilienne umukozi uhagarariye ubucuruzi bwa SKOL yavuze ko nk'abaterankunga bakuru bashimira Rayon Sports uko ihagaze muri uyu mwaka 

Muhirwa Frederick visi perezida wa Rayon Sports yijeje abafana ko Rayon Sports izatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda

Muhirwa Frederick visi perezida wa Rayon Sports yijeje abafana ko Rayon Sports izatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda

Wanyanza umufana ukomeye wa Rayon Sports

Wanyanza atwaje umuzigo Robertinho

Wanyanza umufana ukomeye wa Rayon Sports

Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports  bari baje ku bwinshi mu Nzove gukurikirana umuhango

Rayon Sports Fans

Abafana ba Rayon Sports  bari baje ku bwinshi mu Nzove gukurikirana umuhango

Rwarutabura umufama ukomeye wa Rayon Sports

Rwarutabura umufama ukomeye wa Rayon Sports

Rayon Sports yabanje gukora imyitozo

Rayon Sports

Rayon Sports

Rayon Sports yabanje gukora imyitozo

REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IBI BIRORI

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

VIDEO: Eric NIYONKURU (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Mutumenyere ngo ibyo bihembo babahaye birangana iki
  • hey5 years ago
    ibi nibyiza,ndabona byari byiza cyane kuruta na byabindi byabereye mumwiherero. ibibere boost kubakinnyi btangire batsinda kuko uyu mwanya ni do or die turashaka igikombe. gusa ubuyobozi bujye bwegera nabandi baterankunga bashobora nabo kuba batanga nkibyo skol yatanze

Inyarwanda BACKGROUND