RFL
Kigali

Akanyamuneza ka Mutimawe umuguzi wa mbere mu ihahiro rikoresha murandasi ‘Agasani Market’ ryatangijwe kumugaragaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2018 22:02
0


Umukobwa witwa Mutimawe Nelly utuye i Kanombe y’Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yahembwe na kampanyi Agasani Online Market ashimirwa kuba ariwe muguzi wa mbere wahahiye ibicuruzwa bye muri iri hahiro rikoresha murandasi ryatangijwe ku mugaragaro uyu munsi.



“Ntibikiri ngombwa kujya ku isoko dutume turakugirayo” Imvugo irangaje imbere isoko rikoresha murandasi ryitwa Agasani Online Market. Isoko rivunye amaguru abifuza kugura ibicuruzwa byabo bakoresheje murandasi aho baba bari hose mu Rwanda no mu mahanga.

Nelly ari mu baguzi biyongera umunsi ku munsi bakoresha murandasi bahaha ibicuruzwa bifuza mu isoko bayobotse urubuga Agasani.Com. Kuri uyu wa kane tariki 18 Ukwakira, 2018 nibwo hatangijwe ku mugaragaro isoko rikoresha murandasi ryiswe ‘Agasani Online Market’ mu muhango wabereye kuri Marasa Umubano Hotel iherereye ku Kacyiru.

nelly

Nelly washimiwe kuba ariwe muguzi wa mbere wahahiye muri 'Agasani Online Market'

Nelly washimiwe kuba ariwe muguzi wa mbere wahahiye muri iri hahiro yabwiye INYARWANDA, ko yahahiye mu ‘Agasani Online Market’ binyuze ku nshuti ye yabimubwiye ko hari ihahiro rikoresha murandasi yakwifashisha mu gutumizaho ibyo ashaka kugura aho gusiragira mu nzira.

Avuga ko yahahiye mu Agasani Online Market agira ngo ashire amatsiko niba koko ibyo yabwiwe ko yasangishwa ibicuruzwa  iwe ari ukuri. Yagize ati “Ni umuntu w’inshuti yanjye ukoramo yarambwiye ambwira ibyo akora. Ambwira uko Agasani Online Market bakora. Noneho umunsi umwe nibwo nicaye ndavuga nti reka ngure, ese koko ibyo bintu bavuga bibaho? Ni uko ng’uko naguze ninjira muri ‘website’ yabo ndagura.”

Avuga ko ari ishimwe rikomeye kuri we kuko atari azi neza ko ariwe muguzi wa mbere wahahiye mu Agasani Online Market. Ati “Eeeeh natunguwe ndishimiye cyane cyane ariko. Kuba nahawe igihembo nabyishimiye nkaba umwe mu bambere baguze mu Agasani Online Market. Nta n’ubwo narinzi ko ari njyewe wa mbere wari uhahiyemo.”

Uyu mukobwa usanzwe utuye i Kanombe y’Akarere ka Kicukiro yakomeje avuga ko ari ibintu byiza kandi yishimiye bitewe n’uko umukiriya asangishwa ibicuruzwa aho ari hose.

Yavuze ko yaguze amasakoshi atatu ndetse n’ibindi bikoresho ubwo yatumizagaho ku nshuro ya mbere, ngo yari afite gushidikanya kuko atiyumvishaga y’uko bimugeraho uko yabitumye ariko ngo mu isaha imwe gusa byamugezeho byuzuye, ibintu byamunyuze. Yakanguriye n’abandi bakiriya kugana Agasani Online Market kuko bakora neza kandi ku biciro nk’ibisanzwe.  

Nsengiyumva

Nsengiyumva Jean de la Paix Umuyobozi Mukuru wa kampanyi Agasani Online Market

Nsengiyumva yabwiye INYARWANDA ko iyi kampanyi ije mu Rwanda gufasha abanyarwanda n’abandi guhahira ibicuruzwa bifuza bakoresheje murandasi bikabageraho mu gihe gito. Yavuze ko bafata ibicuruzwa bakuye mu nganda no mu maguriro yagutse bakabishyira ku Agasani.com umukiriya ibyifuza akihitiramo ajyanishije n’amahitamo ye.

Avuga ko iyo umukiriya amaze guhitamo igicuruzwa yifuza, ahamagarwa n’Umukozi wa Agasani Online Market akamubwira ko igicuruzwa yifuza bakimugezaho mu masaha atatu ariko ngo nko muri Kigali iminota mirongo irahagije kugira ngo umuguzi abe abonye icyo yasabye.

Yagize ati “Nyirukugura abona igicuruzwa bimuhendukiye akakibona ku mafaranga macyeya. Kandi tukakimusangisha mu rugo bituma adata umwanya we ngo arahagurutse aho yari ari agiye ku isoko ahagaritse akazi ke, bigatuma yunguka n’aya matike yari gutakaza agiye ku isoko bitaretse n’umwanya yari gukoresha.”

Nsengiyumva avuga ko uretse kugurisha ibicuruzwa abakiriya, ngo abakiriya baguze banasobanurirwa byimbitswe ibijya n’isoko ryifashisha murandasi, bakanabwirwa ibicuruzwa bishya bigezweho ndetse n’uko bashobora kubigura. Ibi ngo bikorwa iyo umukiriya atabashije gusubira ku rubuga Agasani.Com ngo amenye n’ibindi bicuruzwa bashyizeho.

Nsengiyumva

Bwana Karangwa Cassien Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubucuruzi bw'imbere mu Gihugu

Karangwa wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ihahiro rikoresha murandasi Agasani Online Market yabasabye kuba inyangamugayo mu bikorwa byabo byari munsi kugira ngo abaguzi ndetse n’ababaha ibicuruzwa bizerane.

Yagize ati “Nk’uko nabibabwiye bagomba kuba inyangamugayo mu bikorwa byabo byari buri munsi. Kugira ngo ari wawundi umuha ibicuruzwa abe amwizeye ndetse n’umugurira. Kuko amushyira ibicuruzwa yamaze kumwishyura. Ni ukuvuga ngo aho ngaho bisaba kuba inyangamugayo mu byo ukora.”

Agasani ni izina rikomoka kuri Nyagasani, risobanura amahirwe avanze n’ubumuntu. Ni isoko rikorera kuri interineti ryavukiye hano mu Rwanda, ritangira gukora ku wa 22 Kamena 2018, rishyirwa ku mugaragaro ku wa 18 Ukwakira, 2018.

Agasani Market itanga ibicuruzwa byujuje ubuziranenge amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7, ahari ho hose mu mwihariko w’igihe kitarengeje amasaha 3.Agasani Online Market bafite insanganyamatsiko ivuga ko “Guhaha byoroshye niko guhaha kwiza”.

Ushaka guhahari ku ‘Agasani Online Market’ biroroshye kuko wishyura ukoresheje Mobile Money cyangwa se ikarita ya Bank ukoresha.

‘Agasani Online Market’ yihaye intego yo ‘Gufasha abaguzi guhahira kuri murandasi, kuva ku umucuruzi uranguza kugeza ku muguzi wo hasi mu Mirenge yose uko ari 416’, ‘Gufasha abantu bashaka kugura ibintu bikorerwa hanze y’u Rwanda bakabibonera hano mu gihugu ku giciro gito’, ‘Gufasha abanyarwanda kwimakaza umuco wo guhahira kuri murandasi hifashishijwe telefoni na mudasobwa kugera ku muturage wo hasi mu umudugudu’.

AMAFOTO:

Nsengiyim jeana

Uhereye i bumoso, Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré uyobora ubunyamabanga bwa Smart Africa yari muri uyu muhango wo gutangiza Agasani Online Market

ejan

philbert

jeana

Umuhoza Akuzwe Marie[ uhereye i buryo] yaguze ibicuruzwa birenga bitatu, Theophile Hagenimana [uri hagati] yaguze inkweto esheshatu ndetse na Nelly Mutimawe waguriye bwa mbere muri iri hahiro, bose bashimiwe.

Umuhoza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND