Iminsi ibiri mbere y'uko indirimbo"I Miss You" ya Urban Boys ijya hanze taliki 18 Ukwakira 2017 byari byamenyekanye ko Safi yasezeye mu iri tsinda ndetse yari yamaze no kubwira aba hafi ko iyi ariyo ndirimbo ya nyuma akoranye na Urban Boys. Umwaka urirenze uyu muhanzi asezeye mu itsinda rya Urban Boys, Ese ageze he? itsinda se ryo rihagaze rite?
Safi Madiba agisezera mu itsinda rya Urban Boys havuzwe byinshi, havugwa ko uyu muhanzi agiye guhita yibagirana mu mitwe y'abakunzi ba muzika, icyakora uko aba bavugaga ibi ni nako ku rundi ruhande hari abavugaga ko Urban Boys yibagiranye igiye guhita isenyuka. Havugwaga byinshi ku ruhande rwa Safi Madiba bamwe bakavuga ko asezeye muri Urban Boys kubera kutumvikana na Nizzo Kaboss. Byavuzwe na bamwe ko gusezera muri Urban Boys bisobanuye gusezera muzika.
Ku ruhande rwa Urban Boys havuzwe ko kuba Safi Madiba avuyemo bagiye kumusimbuza undi muhanzi, hakaba n'abavuga ko aba bahanzi bagiye kureka umuziki burundu cyane ko bahamyaga ko Humble Jizzo nawe ahita akora ubukwe n'umukunzi we wo muri Amerika agahita agenda na Nizzo byavugwaga ko afite umukunzi wo mu Busuwisi nawe akaba yahita ajya kuba i Burayi itsinda rikazimira gutyo.
Ibi byose byavugwaga ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda y'abakurikiranira hafi imyidagaduro bisa n'aho bitabaye cyane ko ari Safi Madiba yatangiye urugendo rwo gukora muzika ku giti cye na Urban Boys igakomeza muzika nk'itsinda ry'abahanzi babiri. Mu gihe cy'umwaka umwe ushize ibi byose bibaye tugiye kurebera hamwe uko buri ruhande ruhagaze kugeza magingo aya.
Urban Boys batandukanye bamaze gutwarana PGGSS
Urban Boys ikimara gutakaza Safi Madiba bahise bakora ikiganiro n'abanyamakuru cyatangarijwemo ko iri tsinda rigomba gukomeza ari abahanzi babiri nta wundi wiyongereyemo. Ibi ntibyateye kabiri kuko Safi Madiba nawe nyuma y'igihe kitari kinini ku ndirimbo ye ya kabiri yari arimo akora ku giti cye yahise atangaza Bad Rama umuyobozi wa The Mane nk'umujyanama we ndetse Safi atangazwa nk'umuhanzi mushya muri The Mane wari ugiye gufatanya na Marina wafashwaga na Bad Rama.
Nyuma y'igihe gito Urban Boys yahise itangaza ko yujuje studio yabo bise Urban Record iyi bakaba ari yo bakoreramo. Aba bahanzi batangiye gukora umuziki nk'uko bisanzwe bakora ibitaramo binyuranye ndetse banashyira hanze indirimbo zinyuranye. Mu gihe cy'umwaka bamaze batandukanye na Safi Madiba kuri ubu Urban Boys imaze gushyira hanze indirimbo 3 ari zo: Mpfumbata, Kigali Love na Nta kibazo bakoranye n'abahanzi banyuranye ndetse ikaza kwamamara cyane.
Iri tsinda magingo aya rifite igikombe cya Kiss Summer Awards cy'indirimbo yakunzwe cyane mu gihe cy'impeshyi. Iyi ndirimbo ni 'Ntakibazo' ikaba ariyo yegukanye igikombe. Ku ruhande rwa Safi Madiba nawe wakoze ibitaramo binyuranye kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 7; Got it yakoranye na Meddy, Kimwe kimwe, Fine yakoranye na Rayvanny umuhanzi ukomeye muri Tanzania, My Hero, Nisamehe yakoranye na Riderman, Good Morning na Igifungo ariyo aheruka gushyira hanze.
TANGA IGITECYEREZO