RFL
Kigali

Umwaka urirenze Safi Madiba avuye muri Urban Boys, Ese uyu muhanzi ageze kuki? Itsinda ryo se bite?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/10/2018 17:30
6


Iminsi ibiri mbere y'uko indirimbo"I Miss You" ya Urban Boys ijya hanze taliki 18 Ukwakira 2017 byari byamenyekanye ko Safi yasezeye mu iri tsinda ndetse yari yamaze no kubwira aba hafi ko iyi ariyo ndirimbo ya nyuma akoranye na Urban Boys. Umwaka urirenze uyu muhanzi asezeye mu itsinda rya Urban Boys, Ese ageze he? itsinda se ryo rihagaze rite?



Safi Madiba agisezera mu itsinda rya Urban Boys havuzwe byinshi, havugwa ko uyu muhanzi agiye guhita yibagirana mu mitwe y'abakunzi ba muzika, icyakora uko aba bavugaga ibi ni nako ku rundi ruhande hari abavugaga ko Urban Boys yibagiranye igiye guhita isenyuka. Havugwaga byinshi ku ruhande rwa Safi Madiba bamwe bakavuga ko asezeye muri Urban Boys kubera kutumvikana na Nizzo Kaboss. Byavuzwe na bamwe ko gusezera muri Urban Boys bisobanuye gusezera muzika.

Ku ruhande rwa Urban Boys havuzwe ko kuba Safi Madiba avuyemo bagiye kumusimbuza undi muhanzi, hakaba n'abavuga ko aba bahanzi bagiye kureka umuziki burundu cyane ko bahamyaga ko Humble Jizzo nawe ahita akora ubukwe n'umukunzi we wo muri Amerika agahita agenda na Nizzo byavugwaga ko afite umukunzi wo mu Busuwisi nawe akaba yahita ajya kuba i Burayi itsinda rikazimira gutyo.

Ibi byose byavugwaga ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda y'abakurikiranira hafi imyidagaduro bisa n'aho bitabaye cyane ko ari Safi Madiba yatangiye urugendo rwo gukora muzika ku giti cye na Urban Boys igakomeza muzika nk'itsinda ry'abahanzi babiri. Mu gihe cy'umwaka umwe ushize ibi byose bibaye tugiye kurebera hamwe uko buri ruhande ruhagaze kugeza magingo aya.

Safi Madiba

Urban Boys batandukanye bamaze gutwarana PGGSS

Urban Boys ikimara gutakaza Safi Madiba bahise bakora ikiganiro n'abanyamakuru cyatangarijwemo ko iri tsinda rigomba gukomeza ari abahanzi babiri nta wundi wiyongereyemo. Ibi ntibyateye kabiri kuko Safi Madiba nawe nyuma y'igihe kitari kinini ku ndirimbo ye ya kabiri yari arimo akora ku giti cye yahise atangaza Bad Rama umuyobozi wa The Mane nk'umujyanama we ndetse Safi atangazwa nk'umuhanzi mushya muri The Mane wari ugiye gufatanya na Marina wafashwaga na Bad Rama.

Nyuma y'igihe gito Urban Boys yahise itangaza ko yujuje studio yabo bise Urban Record iyi bakaba ari yo bakoreramo. Aba bahanzi batangiye gukora umuziki nk'uko bisanzwe bakora ibitaramo binyuranye ndetse banashyira hanze indirimbo zinyuranye. Mu gihe cy'umwaka bamaze batandukanye na Safi Madiba kuri ubu Urban Boys imaze gushyira hanze indirimbo 3 ari zo: Mpfumbata, Kigali Love na Nta kibazo bakoranye n'abahanzi banyuranye ndetse ikaza kwamamara cyane.

Iri tsinda magingo aya rifite igikombe cya Kiss Summer Awards cy'indirimbo yakunzwe cyane mu gihe cy'impeshyi. Iyi ndirimbo ni 'Ntakibazo' ikaba ariyo yegukanye igikombe. Ku ruhande rwa Safi Madiba nawe wakoze ibitaramo binyuranye kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 7; Got it yakoranye na Meddy, Kimwe kimwe, Fine yakoranye na Rayvanny umuhanzi ukomeye muri Tanzania, My Hero, Nisamehe yakoranye na Riderman, Good Morning na Igifungo ariyo aheruka gushyira hanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo jaka5 years ago
    Safi amaze gukora indirimbo nyishi ariko urabonako indirimbo za 2 za urban boyz Kigali love na ntakibazo arizo zahitinze bivuzeko mbona azakomeza kuba umuhanzi uciriritse rwose nubwoyibeshagako azaba umustar nkaba meddy kubera agiye kwikorana ndabona agiye kuzajya muciciro kimwe naba Nason ba rafiki ba
  • Momo5 years ago
    Jojo Jaka uragaragaza ubufana ndetse n'uruhande uriho ruragaragara njyewe mbona bose barakoze kdi tutirengagije Safi yarakoze pe! Cyane ko ugendeye ko abantu bari baziko ubwo Safi avuye muri urban boys ibye birangiye ariko kurwanjye ruhande mbona yarakoze kdi afite n'indirimbo nziza icyo njyewe nabifuriza ni ugutera imbere bose ndetse ntibanagirane amashyari buri wese agakora akunguka akagaragaza n'umusaruro w'ibyo yakoze kuko gutandukana ho mbona nta shyano ryacitse umurizo kuko n'umugabo n'umugore bamanitse amaboko imbere ya gitifu na padiri or pastor ndetse umwe aba azi ubusa bw'undi aho buva bukagera baratandukana nkaswe abahuriye muri studio ok amahirwe masa kuri bose.
  • leo5 years ago
    wapi safi nikosora AZAHORA KURI TOP.GO GO MADIBA
  • 5 years ago
    INDIRIMBO NYINSHI BIRUMVIKANA ARISHAKISHA ARIKO@URBAN BOYS IRAMURENZE IZO BAKOZE ZIRAMAMAYE CYANEE NIYO THE MANE IBAHA IKIRAKA KUKO IZI KO BAMEZE NEZA
  • Dada5 years ago
    arashoboye kdi cyane
  • fuk5 years ago
    abafuga love safi aciriritse baribeshya ugereranyije name hit yakoze nindirimbo ebyiri urban boys bakoze uhita ubona ko yabarenze Cyane





Inyarwanda BACKGROUND