RFL
Kigali

Ntabwo ari urwenya Kibonke Clapton yakoze ubukwe!-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/10/2018 16:45
9


Mugisha Emmanuel wamamaye nka Kibonke Clapton muri Sinema nyarwanda, yamaze gusezerana kubana akaramata n'umukunzi we Jackie bamaze igihe mu munyenga w'urukundo. Ni nyuma y'igihe kirekire bamaze bakundana mu ibanga.



Ku gicamunsi cy'uyu wa Kane tariki 18/10/2018 ni bwo Kibonke Clapton yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Mutoni Jackie mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye. Ububwe bw'aba bombi bwitabiriwe na bamwe mu nshuti zabo za hafi ndetse na bamwe mu bakinnyi ba sinema nyarwanda bari ku isonga mu bakunzwe cyane. 

Clapton

Byari ibyishimo bikomeye kuri Clapton Kibonke ku munsi w'ubukwe bwe

Mu bitabiriye ubukwe bwabo harimo umunyamakuru Mustapha, Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko, Kayumba Vianney uzwi nka Manzi n'abandi barimo na Ev Uwagaba Caleb uzwi nk'umujyanama w'umuhanzi Papa Emile. N'ubwo urukundo rwa Kibonke Clapton na Jackie rutigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru, amakuru yizewe Inyarwanda.com yatangarijwe n'inshuti zabo za hafi ni uko bamaze imyaka itanu bari mu munyenga w'urukundo. 

Clapton

Jackie na we yemeye kuba umugore wa Mugisha Emmanuel (Clapton)

Mu gusezerana imbere y'amategeko ya Leta, Clapton Kibonke yateye urwenya na cyane ko n'ubusanzwe ari umunyarwenya. Gitifu wabasezeranyije yagize ati "Ni nde uzayobora urugo rwanyu ? N'uko Clapton ati "Tuziyeranja". Gitifu arongeye ati "Mugisha, guhoza umuntu ku nkeke ni iki ? Nuko Clapton ati "Ni ugutesha umuntu umutwe ukamusiteresa." N'ubwo hari abashobora gukeka ko ari urwenya kuba Clapton yakoze ubukwe na cyane ko ari umunyarwenya, kuri ubu uyu musore yemerewe kubana byemewe n'amategeko na Mutoni Jackie ugaragara mu mafoto ko atwite.

REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA CLAPTON N'UMUKUNZI WE

Clapton

Bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango

Kibonke Clapton

Kibonke Clapton hamwe n'umukunzi we

Kibonke ClaptonClapton

Ev Uwagaba Caleb

Manzi

Kayumba Vianney uzwi nka Manzi

Clapton

5K yari mu bukwe bwa Clapton Kibonke

ClaptonClaptonClaptonClaptonClaptonClaptonClaptonClaptonClaptonClaptonClaptonClaptonClaptonClaptonClaptonClapton

Bamwe mu batashye ubukwe bwa Clapton Kibonke

REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE


AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com

VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bamenya Jean Claude5 years ago
    N'ubundi nari ngize ngo ni urwenya!!!
  • hashim5 years ago
    ariko umuco waragiye mu iyi minis umugore kushakwa akuriwe ni simple and easy bagiye bihangna (uriya mudamu azabyara ejo). bdw congratulations kuri kibonke
  • 5 years ago
    ndanezerewe ark birantangaje
  • Jehovanisi Naomy5 years ago
    Ndanezerewe ark birantangaje kuba umugore atwite
  • ddd5 years ago
    gusezerana utwite niyo myaku nabonye ibaho, nuwo byabayeho arakubwira ati nari nabuze uko nifata, icyocyere cyaranyishe, sinzi ikintu cyari kiri kunuka,... nabuze ikanzu nakwambara, Mana we, ni ibibazo. uretse nibyo ibi ntibihesha Imana icyubahiro na gato.
  • serieux5 years ago
    nanyje nzabatungura
  • Yesu araza Vuba5 years ago
    Ariko se kuko umuntu wese uvuga Imana yagiye ava mu bidatunganye koko? Ukoze ubukwe n'umukobwa utwite, mwasambanaga kandi ngo ukina comedy za gikiristo. Imbuto zubukiristu kuri wowe ni izihe. Ibi bitera Imana iseseme. Ntimukavangavange. Inda ni nyarwege, ubu se urarongoye cg urabyaje? Mwarahabye rwose.
  • cadeau k 5 years ago
    Cadeau k maestro
  • jasmine 5 years ago
    Ariko nkubu bazashiziho itegeko ko ntawemerewe gusezerana imbere ya mategeko Atwite baza babanza babyare





Inyarwanda BACKGROUND