RFL
Kigali

Shafik Batambuze wabaga muri Singida United yasinye muri Gormahia FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/10/2018 16:15
0


Shafik Bchuchu Batambuze Umugande wakinaga hagati muri Singida United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania kuri ubu igihari nuko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu iki ya Gormahia FC iri mu cyiciro cya mbere muri Tanzania.



Shafik Batambuze amakuru yo kuba yagana muri Gormahia FC yari yatangiye kujya hanze tariki 25 Nzeli 2018 ubwo abayobozi b’iyi kipe bari batangiye kumuvugisha mu buryo bw’ibanga kugira ngo bamushyire ku rutonde rw’abakinnyi Gormahia FC izajyana mu Bwongereza kwitegura shampiyona y’umwaka utaha muri Kenya.

Kuri ubu rero uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko ukomoka muri Uganda akana akina hagati mu kibuga akingira abugarira (Holding Midfielder), yasinye imyaka ibiri muri Gormahia FC kugira ngo aze akore akazi ku mwanya wananyuzeho Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ubwo yari muri Gormahia FC.

Shafik Batambuze ukina hagati mu kibuga yageze muri Gormahia FC avuye muri Singida United muri Tanzania

Shafik Batambuze ukina hagati mu kibuga yageze muri Gormahia FC avuye muri Singida United muri Tanzania

Shafik Batambuze (Iburyo) na Danny Usengimana (Ibumoso) babanye muri Singida United

 Shafik Batambuze (Iburyo) na Danny Usengimana (Ibumoso) babanye muri Singida United

Shafik Bchuchu Batambuze yavukiye i Jinja muri Uganda akaba afite uburebure bwa metero imwe na santimtero 83 (1.83 m), umukinnyi wo hagati ukina ari imbere y’abugarira (Holding Midfielder). Batambuze yabaye muri Simba SC (2009-2011), Muhoroni Youth (2012), SC Villa (2012-2013), Western Stima (2013-2014), Sofapaka FC (2014), Western Stima (2015), Tusker FC (2016-2017) na Singida United (2017).

Image result for Shafik Batambuze

Shafik Bchuchu Batambuze (22) akinira ikipe y'igihugu ya Uganda

Image result for Gormahia FC inyarwanda

Gormahia FC izagera mu Bwongereza kuwa 2 Ugushyingo 2018 muri gahunda y'umwiherero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND