RFL
Kigali

Ni gute indirimbo ziguma mu mutwe? Bruce Melody na Kidumu bavuze indirimbo bahorana mu mutwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2018 14:38
1


Umuhanzi Nyarwanda Itahiwacu Bruce[Bruce Melody] ndetse na Niyombona Jean Pierre uzwi nka Kidumu w’ i Burundi baratangaza y’uko hari indirimbo bakoze cyangwa se iz’abandi zitabava mu mitwe uko iminsi yicuma.



Hari igihe kigera ukumva indirimbo wumvise iragaruka buri kanya mu ntekerezo zawe. Hashira nk’isaha imwe n’iminota micye ukumva iracyari mu mutwe, kuyibagirwa ukumva biri kure nk’ukwezi. BBC ivuga ko iyi ndirimbo itava mu ntekerezo ishushanya ko uba wumvise indirimbo igera ku nzoka mbese ngo iba yabaye inkoramatumima yawe. Hejuru y’ibyo, ngo iyi ndirimbo irafatira ku buryo ifata ku bwonko ikamera nka misa ya mu gitondo ku bakirisitu, igahora igaruka.

Indirimbo umuntu yumva zikaguma mu mutwe zimeze gute?

Umuhanga mu myitwarire ishingiye ku muziki, Lauren Stewart, wo muri Kaminuza ya Goldsmiths mu mujyi wa London atangaza ko izi ndirimbo umuntu yumva kuzibagirwa bikamugora ari indirimbo ziba zifite amagambo yoroheye ubwonko gufata no gusubiramo mu gihe runaka.

Akomeza atangaza ko izo ndirimbo muri iyi minsi ari nyinshi kandi ko inyinshi usanga ari indirimbo z’abana nka : "Twinkle, Twinkle, Little Star", mu ndirimbo za "Pop" n'izindi. Uretse izi kandi hanavugwa indirimbo « Bad Romance » y’umuhanzikazi Lady Gaga w’umunyamerika.

Zimwe mu ndirimbo zagumye mu mitwe ya benshi:

Ngo ntibyatungurana usanze indirimbo uhora wumva buri munsi ari yo ndirimbo yanze ku kuva mu mutwe, bitewe n’uko ubwonko bwamaze kuyimenyera. Abantu bakunda kuririmba cyangwa se kumva umuziki buri gihe, usanga ngo bafite umubare utabarika w’indirimbo zatuye ku bwonko.

Zimwe mu ndirimbo zidapfa kwibagirana batanga urugero rwa « Bad Romance » ya Lady Gaga, « Can't Get You Out Of My Head”  ya Kylie Minogue,  « Don't Stop Believin” ya Journey, “Somebody That I Used To Know” ya Gotye, “Moves Like Jagger”  ya Maroon 5, “California Gurls” ya Katy Perry ndetse na “Bohemian Rhapsody” ya Queen.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko gufata indirimbo mu mutwe atari umwihariko w’abantu runaka kuko nabanyirazo aribo b’abaririmbyi/abahanzi usanga n’abo hari indirimbo zitabava mu mitwe yabo zihora zigaruka buri munsi.

Umuririmbyi rurangiranwa ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi Nimbona Jean Pierre wamamaye nka Kidumu yatangaje ko amaze gukora indirimbo zirenga 100 ariko ko hari izafashe ku bwonko. Yavuze mo nka: “Ngwino” yasohoye muri 2004, “Yaramenje” yakoze muri 2001 ndetse na “Mapenzi” yakoze muri 2008.

Uretse indirimbo ze bwite, anavuga ko hari izindi ndirimbo z’abanyamuziki atajya apfa kwibagirwa kuburyo zihora mu mutwe we harimo nk'iza Nyakwigendera Papa Wemba, Umucuranzi akaba n’umuririmbyi wubashywe Phil Collins ndetse na R Kelly wagize izina rikomeye mu myaka yo hambere.

Umuririmbyi w’Umunyarwanda Bruce Melody yatangaje ko atari umwihariko w’abandi bahanzi kugira indirimbo zibahora mu mutwe kuko ngo nawe bimubaho kenshi. Yavuze ko indirimbo ziguma mu mutwe we cyane usanga ari izo aba aherutse gukora cyangwa se aherutse kumva mu bihe bitandukanye.

Yatanze urugero rw’indirimbo ‘Blocka’ aherutse gushyira hanze amajwi n’amashusho yayo, anavuga ko indirimbo “Ikinyarwanda” aherutse gukorana n’Umuraperi Gatsinzi Emery wiyise Riderman ari zo ndirimbo muri iyi minsi zikomeza kuza kenshi mu mutwe we. 

Umuntu yakura gute izo ndirimbo mu mutwe?

Ngo uburyo bwiza bwo gukura izi ndirimbo mu mutwe ni ukuba mu isi y’ibiguhuza, ariko ngo ntibyoroshye. Abashakashatsi kandi bavuga ko kugira ngo indirimbo wafashe mu mutwe ivemo, bisaba ko uyumva kenshi kugeza igihe iviriye mu mutwe. Bavuga ko na none ushobora gukoresha uburyo bwo kumva no kumviriza indirimbo z’ibihugu.

Aha kandi banavuga ko guhekenya ‘shikareti’ ari byiza, ngo ubu buryo nibwo abahanga bakangurira abantu gukoresha kuko inyigo nyinshi zagaragaje ko aribwo bushobora kurandura iki kibazo cyo gufata indirimbo mu mutwe. Ngo shikareti igabanya ubushobozi bwo gutekereza kuri ya ndirimbo wumvaga ihora mu mutwe.

Izo ndirimbo hari aho zigirira akamaro:

Izo ndirimbo zikunze kugaruka cyane mu mutwe w’umuntu ngo zishobora kugira akamaro kanini. Batanze urugero rw’umuntu wakundaga kurira imisozi cyane witwa Joe Simpson, wakunze kuriria imisozi ya Andes mu gihugu cya Pérou.

Bavuze ko uyu mugabo yabuze aho ajya n’iyo ava kandi arushye cyane, yavunitse ukuguru atizeye ko yabona umutabara. Joe Simpson yashyize ubwenge ku gihe, yibuka indirimbo yo mu myaka y’1970, ivugira mu mutwe we, yitwa ‘Brown Girl in the Ring’ y’itsinda Boney M ryo mu Budage.

Ngo iyi ndirimbo yakomeje kugaruka buri kanya mu ntekerezo ze, ati "Yagumaga igaruka uko amasaha yicumaga. Numvaga imbuza amahoro. Nkatekereza nti ubanza ngiye gupfa numva itsinda rya Boney M." Ariko ngo ntiyapfuye bitewe n’uko iyo ndirimbo yamubujije amahoro ituma akomeza kuba maso aguma ari muzima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Franhi5 years ago
    Those two legends should make a song together.





Inyarwanda BACKGROUND