Kigali

Ejo kuwa 5 hazamurikwa filime yitwa ‘Shady Commitment’ yibanda cyane ku buringanire

Yanditswe na: Kawera Jeannette
Taliki:18/10/2018 10:29
0 0 0 0 0 Loading... 0

Mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye, iterambere riri kurushaho kwihuta ndetse n’impano zikomeza kuvuka no kwaguka. Bamwe mu banyamahanga bari kuza gukorera imishinga ya filime mu Rwanda bitewe n’impano ndetse n’ubushobozi basanganye Abanyarwanda.



Mu mpera z’umwaka ushize, twabagejejeho inkuru ivuga kuri Filimi yitwa “Shady Commitment” tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga, “Ishyaka Ry’ubwihishiro”. Iyi ni Filmi yanditswe n’umunyamahanga ubarizwa mu Budage, Petchou Kamara Kabagambe wari yaraje gukorera imishinga ye ya filimi mu Rwanda cyane ko avugako afite inkomoko mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo kuwa gatanu, tariki 19 Ukwakira 2018, kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, muri Villa Portofino Hotel hazabera igikorwa cyo kumurika iyi filimi. Kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu by'amanyarwanda (5000 Rwf) harimo n'icyo kunywa. SHADY COMMITMENT ni filimi izagaragaramo imibereho y’abanyarwanda ikaba igaruka cyane ku buringanire nk’uko uwanditse iyi filimi, Petchou Kabagambe Kamara yabishimangiye mu ncamake yayo yatanze.

Shady Commitment

Ejo kuwa Gatanu nibwo Shady Commitment izerekanwa

Hazaba harimo inkuru y’umugabo witwa George, umugabo uba ushaka kwagura umwuga we, umugore we Lydia ari we muntu wenyine ushobora kumwumva akanamufasha ariko kugira ngo amufashe bisaba ko bagurana inshingano buri wese yari afite mu rugo. Nyina wa George yamaganira kure icyo gitekerezo agaharanira kurwana ku cyubahiro cy’umuhungu we.

Petchou Kabagambe Kamara wanditse Shady Commitment

Muri iyi filimi, hazagaragaramo abakinnyi ba filimi batandukanye kandi bamenyekanye cyane nka Kirenga Saphine, Didier Kamanzi, Mushambo Jean Glodi, Anny Claudette, Rosine Bazongere, Sapna Kase Kasandra, Yvette Umutoniwase n’abandi. Ni filimi izaba imara iminota 130 ni ukuvuga ko ari amasaha amasaha abiri n’iminota icumi (2h30min). Ikinwe mu rurimi rw’ikinyarwanda ikaba ifite amagambo hasi yo mu cyongereza (subtitles).

Bamwe mu bakinnyi bamenyekanye muri filimi nyarwanda bari muri Shady Commitment

Kanda hano urebe agace gato ka bimwe mu biri muri Shady Commitment







Umwanditsi

Kawera Jeannette

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS