RFL
Kigali

Miss Anastasie uri muri Miss Earth yatamajwe n'urukumbuzi agaragaza umukunzi we yise umugabo we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/10/2018 8:38
17


Tariki 12 Ukwakira 2018 ni bwo Umutoniwase Anastasie yerekeje muri Philippines aho yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2018. Nyuma y'uko agezeyo uyu mukobwa urukumbuzi rwamutamaje agaragaza uwo yihebeye kugeza ubu bitana umugore n'umugabo n'ubwo batarashakana bizwi n'amategeko ndetse n'imiryango.



Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati "Ndagukumbuye mugabo wanjye Gatsinzi Lee.." Uyu musore nawe wari umaze kubona aya magambo nawe yagize ati" Ndagukumbuye mugore wanjye...". Aya magambo agaragaza ko aba bombi bari mu rukundo bikomeye bayabwiranye nyuma y'iminsi batabonana cyane ko uyu musore uzwi nka Gatsinzi Lee aheruka Miss Umutoniwase Anastasie ubwo yari amuherekeje yerekeza muri Philippines dore ko uyu musore ari umwe mu bari baherekeje uyu mukobwa.

Miss Anastasie

Uyu musore ni umwe mu bari baherekeje Umutoniwase Anastasie

Ni ubwa mbere uyu mukobwa yari ahishuye ko afite umukunzi. Umutoniwase Anastasie ni umwe mu bakobwa bamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ubwo yajyaga mu mwiherero ateze moto, akaba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga. Ibi kandi byatumye atorwa nka Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity). Uyu mukobwa kandi aherutse no kwambikwa ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018. Kuri ubu ari muri Phillipine aho yaserukiye u Rwanda muri Miss Earth 2018.

Miss Anastasie

Umutoniwase Anastasie ati" Ndagukumbuye mugabo wanjye..."

Miss Anastasie

Uyu musore nawe yahise amusubiza ati "Ndagukumbuye mugore wanjyeee..."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jo5 years ago
    Hahahhaha agatipe kagace Anastasia akareba mumutwe .
  • Mimi5 years ago
    Barashoboye rwose..
  • Ndanguza Daniel5 years ago
    Kubivuga cg kubyandika bigaragaza icyo umuntu afite ku mutima, ariko birababaza bikanahesha isura mbi ku muntu wigeze kwandika umuntu amutaka, nyuma ugasanga ngo nyuma byaje kugenda ukuntu ngo barabrekinz ,..... mukobwa mwiza rero nakugira inama yo kwibikaho amabanga yawe kugirango ejo bitagenda ukundi ugasanga warishyize ku karubanda ku busa mbega wrandagaye kuko uwo mukobwa uvuga ni umuhunga wa nyina ntabwo mwashyingiranwe rwose.
  • SIKUZANA5 years ago
    nonese ko umuntu akwita umugabo wawe iyo agutikura ubwo nyine anastasie baramutikura
  • Ruti5 years ago
    Anastasie est un être humain!!!! Je ne vois rien de mauvais . Et d’ailleurs elle a droit d’aimer. Tu exagères, apprends à être professionel. C’est du n’importe quoi!
  • She5 years ago
    Heeeee ubwuraje bakaitege muko . Wakwitonze ko ukirimuto . Shyuha gake CG nawe ushaka kubyara . Pendo anita ntacyo wamwigiraho buriya
  • aline5 years ago
    uyunawe ajaje!!!! mbere twaritwamukundiye gucabugufi kwe, none ndabona yakuyeho nkabandi ba miss bose!!!! harya ngwazanambara bikini???? nzabandora, alikumenya ayamarushanwa ya miss abadeviergea kugeza nomubwonko, ni danger
  • Kayitare Faustin 5 years ago
    Hhh, ubwo urayikumbuye nonaha muko?! Wakwitonze ko nayo igutegereje nuza ko izakwereka! Ushyutswe kare.rindira namara kukugira Pendo uzaririmba urwo ubonye nka Anitha!!
  • Amazina 5 years ago
    Sha muravuga kweli
  • Marigo5 years ago
    Ariko ibikobwa byose byiki gihe nibya Pendo!! Icyampa ngo uzarire ayo kwarika nka Anitha wa Njiji wee!! Urananirwa gushaka ejo hazaza ukirirwa utambikije imbere y'umusore?! Namara kukurangaza iyo nnyo yawe niho uzamenya ko Anitha pendo yari Umukobwa.niba umukumbuye wamuhamagaye aho kwiha isi yose?! Puuuu
  • Heeeeeheee5 years ago
    Ngo ngwiki muko?ngo husband ubwo wiyerekanye uko uri. Nikose ma yagukoye ryari?cg ntukiri viriginiya wabaye ingunguru basukamo byose nkabandi Bose nihitiraga data weee narinzi ko ugifinitse bimwe bita mashashi naho ni tuner irangaye apuuuu
  • Emmy w5 years ago
    Mugabanye ibigambo niba arumugabowe birabareba murebe ibyanyu mumureke
  • Daisy5 years ago
    I don't see the problem, is it a big deal missing someone?plz guys do not exagerate.
  • MC MATATAJADO5 years ago
    reka tureke kubacira urubanza ntawamenya wasanga batarakora amahano ahubwo aramashyengo bigirira cg aribwo tuzina bahisemo aho kwitana chch ,chr nounou nibindi my pilipili my skol,...... anyway amahirwe masa mushiki wacu abanyarwanda tuguhanze amaso utazazana ikimwaro kukibuga kindege nkamavubi uzibyeko bo babimenyereye ntakibazo babaye nkumwana wamenyereye inkoni hhhhhhhhhhh
  • 5 years ago
    Ariko abanyarwanda mwabaye gute iryo nishyari
  • ANCKEYS5 years ago
    ariko mwagiye mwihangana koko kuba umuntu avuze ngo mugabo wanjye bivuze ko baryamanye kandi abagize agahinda mwese ni abakobwa kandi namwe ntimuri amasugi biri kubaryahe ko amwise umugabo we niba ubabaye nawe erekana uwawe niba bataranashakana wenda bizeyeko bazabana kuki mukunda kurushywa nimitwaro mutikoreye koko reba umwanya muta mumutuka nkaho mwamushyigikiye iryo nishyari kandi ntushobora gutera imbere ufite ishyari ringana gutyo. urata igihe wandika comment zipfuye we arigukorera cash ze ejo uzaba uri mapyaka we ameze neza mujye mugira ikinyabupfura, rata courage
  • 5 years ago
    namwe ntimugakabye ahubwo ibyo muvuga nibyo muba mutekereza kuba yavuze kuriya se yakosheje.





Inyarwanda BACKGROUND