Kigali

Kuri uyu wa kane SKOL irahemba abakinnyi bitwaye neza muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2017-2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/10/2018 19:17
0 0 0 0 0 Loading... 1

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018 ku kibuga cya Nzove n’ubundi ahari uruganda rwa SKOL Brewery Ltd ndetse bikaba ari naho Rayon Sports ikorera imyitozo mu buryo buhoraho, niho hazabera umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abafana ba Rayon Sports bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize.



Muri uyu muhango uzatangira saa kumi z’umugoroba (16h00’), SKOL Brewery uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ruzahemba umukinyi wahize abandi muri rusange mu ikipe ya Rayon Sports (Rayon Sports Best Player of the Year), Umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha abandi (Best Goal Scorer) ndetse n’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere.

Uyun muhango kandi uzanagira ingingo yo kwerekana abakinnyi Rayon Sports izitabaza mu mwaka w’imikino 2018-2019 harimo abasanzwe muri iyi kipe ndetse n’abashya mu mweru n’ubururu.

Aha kandi SKOL Brewery Ltd izaba imurika inafite gahunda yo kwerekana gahunda ya “Gikundiro Promotion” aho abafana bajya mu marushanwa mu gihe Rayon Sports iba iri gukina bityo abatsinze bakagenda bahabwa ibihembo n’amanota kuko uwuzahiga abandi azahabwa itike y’indege.

Muhire Kevin afite amahirwe menshi yo gutwara igihembo cy'umukinnyi mwiza

Muhire Kevin afite amahirwe menshi yo gutwara igihembo cy'umukinnyi mwiza

Ubutumire bwa SKOL Brewery Ltd

Ubutumire bwa SKOL Brewery Ltd

Zimwe muri poromosiyo SKOL yageneye abafana ni uko ushobora kugura amacupa abiri mato ya SKOL ugahabwa ikarita wiyandikaho ushyiraho amazina yawe, nimero ya telephone igendanwa n’akabari ufatiyemo iyo karita.

Nyuma iyo umaze kugura iyo karita, uko uguze amacupa abiri ya byeri ya SKOL bahita bagutereho kashe mu gihe uzifatiye aho Rayon Sports yakiniye kuko uruganda rwa SKOL ruba ruhafite akabari.

Icyo gihe abantu 500 bazaba baragejeje kasha 15 bazahembwa ibihembo biriho ibirango byemewe bya Rayon Sports.

Abafana bashonje bahishiwe

Abafana bashonje bahishiwe

Umuntu uzatanga abandi kuba yarujuje amakashe 30 ku ikarita  azatsindira itike y’indege yo guherecyeza Rayon Sports mu gihe yagiye gukina hanze mu gihe abandi bazatsindira amatike abajyana kwitabira imikino ya Rayon Sports ku bibuga n’amasitade yo mu Rwanda.

Umufana uzahiga abandi muri Gikundiro Promotion azahembwa itike y'indege yo guherecyeza Rayon Sports hanze y'u Rwanda

Umufana uzahiga abandi muri Gikundiro Promotion azahembwa itike y'indege yo guherecyeza Rayon Sports hanze y'u Rwanda

Bimenyimana Bonfils  Caleb wagiye afasha Rayon Sports mu mikino Nyafurika ashobora kuhabinera iguhembo cy'umukinnyi mwiza

Bimenyimana Bonfils  Caleb wagiye afasha Rayon Sports mu mikino Nyafurika ashobora kuhabonera igihembo cy'umukinnyi mwiza

Manishimwe Djabel nawe n'undi mukinnyi wo kwitega mu bihembo bya SKOL

Manishimwe Djabel nawe ni undi mukinnyi wo kwitega mu bihembo bya SKOL

SKOL umuterankunga mukuru wa Rayon Sports

SKOL umuterankunga mukuru wa Rayon Sports






Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • habineza japiyeri3 months ago
    umucyinnyi witwayeneza ni jyamberi.

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS