RFL
Kigali

Kubeshya ni kimwe mu bimenyetso 5 byakwereka ko umukunzi wawe aguca inyuma

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/10/2018 8:37
0


Kuba waba ukundana n’umuntu ukamubaza niba ajya aguca inyuma ni ikibazo ubundi kidakwiye kubazwa rwose kuko uwo ukibajije ntazaguha igisubizo ushaka kumva cy’ukuri.



Gusa ku bakundana ushaka kumenya niba umukunzi wawe aguca inyuma hari bimwe mu bimenyetso byagufasha cyane kubibona ugiye wita ku bintu bimwe na bimwe nk’ibikorwa umukunzi wawe asigaye akora cyangwa ubuzima ari kubamo iyo bitangiye gusa n’ibihabanye n’uko yahoze ndetse n’imyitwarire ye kuri wowe byaguha ishyusho y’uwo asigaye ari we.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso by’abantubaca inyuma abakunzi babo.

BAKUNDA KWITABA TELEFONI BIHISHE

Tutagendeye ku waba amuhamagaye wese, ubundi ntibikwiye ko umukunzi wawe yajya kwitaba akakwihisha cyangwa akaguhunga kereka bagiye kugirana ibiganiro by’ubwiru n’amabanga akomeye kandi ibyo yanabikubwira. Rero iyo abayeho ubuzima bwa habiri, aguca inyuma usanga ajya kwitaba undi akakwihisha ngo utabimenya. Aha rero ugomba kuba menge kuko hari icyo aba atangiye kukwereka nko kuguhishahisha bimwe na bimwe.

AHAGARIKA GUTIZANYA UTUNTU NAWE

Usanga bamwe mu bakunda bajya bagurana amatelefoni, bagatizanya mudasobwa n’ibindi. Ariko iyo asigaye aguca inyuma ntiyaguha telefoni cyangwa mudasobwa ye kuko ushobora kubimenya vuba cyane. Ahubwo agerageza kubishyira kure yawe, agashyiramo amagambo cyangwa imibare y’ibanga utazi. Shishoza aha ashobora kuba yatangiye KUGUCA INYUMA.

BIRAMURAKAZA CYANE IYO UMUSUYE UTAMUTEGUJE

Ni ban de bakora ibi? Ni bande bemera ko bazi abakundana bakora ibi? Ni bande bakorerwa ibi? Umukunzi wawe uba umufiteho uruhare rutagira umupaka ku ho yaba atuye, kereka imipaka mwe ubwanyu mwumvikanyeho uko muri babiri bitewe n’imyemerere ya buri wese cyangwa ya mwembi! Niba atangiye kukwima ubu burenganzira akaba yarakara cyane ngo wamusuye utamuteguje, ngo uramutungu n’ibindi byinshi nkabyo, ca akenge hari impamvu. Suzuma neza ikibitera kuko birashoboka cyane ko yakirakaza kugira ngo ubone ko atabishaka ntuzongere kuko aziko aguca inyuma kandi ubikomeje wazamuvumbura ari kumwe na wundi wundi abacana inyuma.

AHORA AKUBESHYA BIDASHIRA

Imwe mu nzira yo gufata umuntu uguca inyuma, ni uguhora umubaza uko ameze, aho ari n’ibyo arimo maze nawe ugakomeza kwita cyane ku bisubizo uri guhabwa. Ubundi ababeshyi biragoye cyane ko bakomera ku ryo bavuze ahubwo hari ubwo bisanga bivuyemo. Uko kukubeshya cyane, byaguha ukuri niba uzi ubwenge.

UTANGIYE KURWARA INTWARA ZANDURIRA MU MIBONANO MPUZABITSINA IDAKINGIYE

Niba uzi neza ko utigeze uca inyuma umukunzi wawe, ari we gusa uryamana nawe (Reka aha bibe bivugwa ku mugore n’umugabo bashakanye), urwaye indwara yandurira gusa mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ese iyo ndwara uyandujwe nan de wundi? Birumvikana ni wa mugabo cyangwa wa mugore wawe. Birumvikana kandi ko ubwo hari abandi baryamanye nabo barwaye izo ndwara, ukaharenganira ukabigenderamo.

Ibi ni bimwe muri byinshi byafatwa nk’ibimenyetso bigaragaza ko umugore wawe, umugabo wawe, umukobwa cyangwa umuhungu muundana aguca inyuma. Nyamuneka bagabo, bagore, bakobwa namwe bahungu mwirinde guca inyuma abakunzi banyu mwubake urukundo rwanyu rwiza ruzira amakemwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND