RFL
Kigali

Baume yashyize hanze indirimbo ‘Komeza umbeshye’ yakoranye n’itsinda TBB-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2018 18:37
0


Umuhanzi Karama Sebastien ukoresha izina rya Baume muri muzika yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Komeza umbeshya’ yakoranye n’itsinda rya TBB [Bob na Benja].



Baume si izina ryishya mu muziki Nyarwanda, amaze gukora indirimbo nka: “Nyabugogo” yakoranye na Mutakubali, “ I Mis you” yakoranye na Khaliban, “Mi nafurahi” n’izindi nyinshi.

Mu kiganiro na INYARWANDA yavuze ko yahisemo kwandika iyi ndirimbo agamije kwerekana uburyo mu rukundo umuntu asigaye akundana n’undi agamije inyungu runaka, ngo iyo  inyungu itakiriho muhita mushwana.

Yagize ati “ Nta muntu ugipfa gukunda umuntu umwe. Usanga afite abakunzi batandukanye akagira n’abo atendeka. Niyo mpamvu navuze nti ‘komeza umbeshya’ kuko n’ubundi iyo umuntu akubeshya uba umureba ariko burya ugukunda ntabwo wamuyoberwa.”

Baume

Baume washyize hanze indirimbo 'Komeza umbeshye' yakoranye na TBB

Uyu musore avuga ko asanzwe ari inshuti na TBB kuburyo byamworohereye gukorana indirimbo nabo. Avuga ko iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Papito.

UMVA HANO 'KOMEZA UMBESHYE' YA BAUME NA TBB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND