RFL
Kigali

Rubavu: Ko Mandos Orginal yatangiye gukora umuziki ku giti cye, itsinda One Blood abarizwamo ntirisenyutse burundu?

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/10/2018 15:50
0


Umusore witwa Mandos Orginal umwe mu basore bagize itsinda rya One Blood yashyize hanze indirimbo yise Love Love. Uyu musore yemeza ko iyi ndirimbo ye iri ku rwego rwiza ndetse ko izanamufasha kwagura umuziki we.



Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya One Blood ryumvikanye nk'itsinda rishaka kugera kure muri muzika y'akarere ka Rubavu ndetse n'iy'igihugu muri rusange bishingiye ku burambe ndetse n'ubuhanga bifitemo. Ibi rero byashyize mu rujijo abakunzi ba One Blood nyuma yo kumva indirimbo nshya y'umwe muri bo Mandos Orginal maze turamwegera agira byinshi atangaza.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu musore wamenyekanye nka Mandos Orginal yavuze neza ko we agiye kugarura izina rye yahoranye mu mitima y'abakunzi b'umuziki binyuze mu ndirimbo azakorana n'abahanzi bakomeye hano mu Rwanda, ibitaramo ndetse n'ubundi buryo buzatuma yumvikana mu mitima y'abakunzi b'umuziki. Yagize ati:

Njye ubundi nka Mandos Orginal muri gahunda mfite imbere rero harimo gukora na n'abandi bahanzi bazwi hano mu Rwanda cyane ko benshi twagiye tubana mu gihe cyahise nkikora njye nyine nkumva rero bizaba bimwe mu bizamfasha kugaruka neza na cyane ko impano nyiyiziho ndumva haraho Mandos azagera kandi heza.

One Blood

Itsinda One Blood rishobora gusenyuka

Uramutse usesenguye amagambo yavuzwe n'uyu musore Mandos uhita wumva neza ko iri tsinda na ryo rigiye kuzimira rigahera burundu maze abari barigize buri muntu  agakora kugiti cye kimwe n'andi matsinda twagiye tubona nka Abami ku Kirwa , Ibikomangoma, Majengo Unit, G Cash Money n'andi anyuranye yo mu karere ka Rubavu yagiye asubiza inyuma umuziki w'aka karere kubera uburyo yagiye nyamara akunzwe.

Mu gusubiza iki kibazo Mandos yavuze ko kugeza ubu itsinda rya One Blood ritari gukora nk'ibisanzwe bitewe na mugenzi we ufite byinshi bimuhugije harimo n'amashuri bikaba byatumye baganira bakemeranya gukora buri wese ku giti cye batazitiranye muri muzika yabo.

UMVA HANO LOVE LOVE YA MANDOS LOVE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND