RFL
Kigali

Umunya-Zimbabwe Oliver Mtukudzi na Bruce Melody batumiwe muri Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2018 12:18
0


Umuririmbyi ukomeye ufite inkomoko mu gihugu cya Zimbabwe Oliver Tuku Mtukudzi yatumiwe mu gitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction agiye guhuriramo n’umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melody wegukanye Primus Guma Guma ku nshuro ya munani.



Oliver "Tuku" Mtukudzi ni umunya-Zimbabwe kavukire, ni umushabitsi, wakoze mu miryango irengera ikiremwa muntu nka UNICEF ndetse yagizwe ambasaderi w’Afurika y’amajyepfo muri ibi bikorwa byo kwita no kurengera ikiremwa muntu. Tuku afatwa nk’Umunya-Zimbabwe wageze ku gasongero k’abanyamuziki aharanira iterambere ry’umuco w’iki gihugu mu bihe byose.

Ni umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo ubimazemo igihe wihebeye injyana ya ‘Afro Jazz’.  Yabonye izuba ku wa 22 Nzeri, 1952, aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 66 . Yavukiye mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe. Mtukudzi yatangiye kuririmba mu 1997 yihuje n’itsinda rya ‘Wagon Wheels’ ryari rimaze kwihuza n’irindi tsinda rya Thomas Mapfumo. Uyu mugabo kandi yanagize uruhare rutaziguye mu itsinda rya Mahube, rifite izina rikomeye muri Afurika y’Amajyepfo.

Image result for oliver mtukudzi songs

Oliver Umunya-Zimbabwe watumiwe muri Kigali Jazz Junction

Uyu mugabo yakoze ibitaramo bitandukanye bizenguruka isi. Yakoreye ibitaramo bye mu Bwongereza igihe kinini, yanyuze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada aho yahuriye n’umubare munini w’abafana n’ahandi henshi hatumye ibikorwa bye bikomeza kwishimira na n’ubu. Muri 2017 yatumiwe nk’umuhanzi w’Imena mu bukwe bw’umunyamafaranga wo muri Zimbabwe witwa Wicknell Chivayo.

Mtukudzi ni umugabo w’abana batanu akagira n’abazukuru babiri. Abana be babiri ni abanyamuziki. Umwana we witwa Sam Mtukudzi yari umunyamuziki mwiza ariko yaje gupfa aguye mu mpanuka y’imidoka muri Werurwe 2010. Uyu mugabo yavukiye mu muryango w’abana batandatu, umwe muri bashiki be ndetse n’umuvandimwe umwe yagira bitabye Imana.

Asa n’uwakomeje umutsi mu muziki nk’umwuga kuko amaze gukora alubumu zigera kuri 58, bisa n’aho buri mwaka yashyiraga hanze alubumu kuva atangiye umuziki. Yagize uruhare rukomeye mu itunganywa n’ikorwa rya filime nka ‘Jit ‘ yasohotse mu 1990, ‘Neria’ yasohotse mu 1993, ‘Shanda’ yasohotse mu 2002, ‘Sarawoga’ yanditswe na Elias C.Machemedze isohoka muri 2009 n’izindi nyinshi.

Related image

Afite imyaka 66 iherekejwe ryanyuze benshi

Yegukanye amashimwe atandukanye nka Kora Awards, Reel Award, MTN Sama Awards, Nama Awards, n’andi menshi yatangiye kwegukana guhera mu 1985 kugeza ku mpamyabumenyi y’ikirenga (PHD) yakuye muri ‘Institute of Philanthropy’. Amaze gukora indirimbo nyinshi nka: “Wasakara”, “Todii”, “Neria”, “Ivai Navo”, “Makaitei”, “Raki” n’izindi nyinshi zakomeje izina rye.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Mtukudzi yakanguriye abanyarwanda n’abandi kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction azaririmbamo. Yagize ati “Muraho Banyarwanda ni Dr.Mtukudzi ndabasaba kubana nanjye ku wa 26 Ukwakira, 2018 muri Kigali Jazz Junction. Tangira ugure itike yawe.”

Related image

Bruce Melodie watumiwe muri Kigali Jazz Junction

Bruce Melodie nawe watumiwe muri iki gitaramo si izina rito mu mitima y’abacengewe n’umuziki. Yitwa Itahiwacu Bruce wihaye akabyaniniro ka Bruce Melodie. Ni umunyempano wakoze indirimbo nyinshi zanyuze benshi na n’ubu nka: “Blocka” aherutse gushyira hanze, “ Nta kibazo” yahuriyemo na Riderman ndetse na Urban Boys, “Turaberanye”, “Complete me”, “Ikinya” yamushyize ku gasongera k'abanyamuziki bagize indirimbo zikunzwe muri 2017 n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi kandi yanitabiriye irushanwa rya Coke Studio, ahatana mu marushanwa atandukanye kugeza yegukanye ishimwe rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani.

Image result for Bruce Melodie

Bruce Melodie aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Blocka'

Aba banyempano bombi ndetse na Neptunez Band bagiye guhurira mu gitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction kizaba kuwa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018. Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba (6h:30’) gitangire saa mbili (8h:00) z’ijoro.

Mu myanya isanzwe (Ordinaray) kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000 Rwf), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf), ameza y’abantu umunani (VIP Table) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000Rwf).

jazz

Kigali Jazz Junction batumiye Oliver na Bruce Melodie

REBA HANO INDIRIMBO OLIVER YAKORANYE NA JOSS STONE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND