Ikipe y’igihugu ya Guinea yakomeje kuyobora itsinda rya munani (H) nyuma yo kunganya n’u Rwanda igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa kane wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kizabera muri Cameroun. Jose Martinez Kante na Jacques Tuyisenge nibo batandukanyije impande zombi.
Muri uyu mukino, Guinea n’ubundi yahabwaga amahirwe niyo yafunguye amazamu ku munota wa 32’ nyuma y’igitego cyatsinzwe na Jose Martinez Kante nyuma yuko Francois Kamano yari azamukanye umupira asanga Ombolenga Fitina waje kugenda asubira inyuma birangira Kamano atanze umupira kwa Martinez Kante wahise areba mu izamu.
Francois Kamano acenga asanga Ombolenga Fitina
Abakinnyi ba Guinea bishimira igitego
Amavubi nabo bishimira igitego
Jacques Tuyisenge wari kapiteni w’u Rwanda muri uyu mukino, yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 77’ w’umukino ku mupira yari ahawe na Kagere Meddie wari wahize igitego yakibuze ariko birangira akiremye ku mbaraga ze kuko byamusabye kwitanga kugira ngo yambutse umupira kuri Ernest Seka Boka myugariro wa Guinea.
Kagere Meddie azamukana umupira akurikiwe na Ernest Seka Boka (5)
Jacques Tuyisenge agenzura umupira agana izamu
Jacques Tuyisenge niwe wari kapiteni kuri uyu mukino asimbura Haruna Niyonzima na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy bari hanze
Jacques Tuyisenge (9) arenga n'umupira
Ally Niyonzima (21) ku mupira hagati mu kibuga
Bizimana Djihad 4 agenzura umupira hagati mu kibuga anashaka inzira
Kagere Meddie yababajwe n'igitego yahushije ku munota wa 90+2'
Abakinnyi basuhuzanya mbere yo gutangira umukino
Abakapiteni batombola ibibuga
Mashami Vincent umutoza mukuru w’Amavubi yari yakoze impinduka eshanu mu bakinnyi babanje mu kibuga ugereranyije n’abari babanjemo mu mukino ubanza. Iyo urebye mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Guniea ibitego 2-0 mu Cyumweru gishize i Conakry, usanga abakinnyi barimo; Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Mugiraneza Jean Bapstiste Miggy, Hakizimana Muhadjili na Iranzi Jean Claude batabanje mu kibuga mu gihe bahaye imyanya abarimo; Eric Rutanga Alba, Manzi Thierry, Ally Niyonzima, Manishimwe Djabel na Muhire Kevin batari babanjemo mu mukino ubanza.
Abantu bari biteze kureba uko Niyonzima Ally aza kwitwara hagati mu kibuga mu mwanya wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ntabwo bapfunyikiwe ikibiribiri kuko uyu musore yagerageje gukora ibyo yasabwaga mu minota 90’ yamaze mu kibuga. Muhire Kevin yongeye kwerekana ko ari umukinnyi utarindira kuvuga ngo nabyutse neza cyangwa nabi kuko imikoranire ye na Buteera Andrew mu gice cya kabiri yatanze umusaruro.
Ally Niyonzima byabonetse ko ahawe umwanya yakina neza
Umukino ubanza Guinea yatsinze u Rwanda ibitego 2-0
Abandi bakinnyi bari bahawe umwanya wo kubanza mu kibuga barimo nka Manzi Thierry, Manishimwe Djabel na Eric Rutanga Alba, ubona ko bagerageje kwitanga mu buryo bwose bari bashoboye.
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi atembereza umupira imbere ya Naby Keita
Ombolenga Fitina (13) na Niyonzima Ally (21) bishakamo ibisubizo
11 b'u Rwanda babanje mu kibuga
11 ba Guinea babanje mu kibuga
Mu gice cya kabiri ni bwo u Rwanda rwerekanye ko rushaka amanota atatu ku mbaraga kuko ubwo Manishimwe Djabel yari asimbuwe na Buteera Andrew, byabaye ngombwa ko Muhire Kevin wakinaga inyuma ya Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge, ahita aza ibumoso ahagana imbere bityo Buteera Andrew ajya inyuma gato ya Jacques Tuyisnge na Kagere Meddie ari nabwo u Rwanda rwatangiye gusatira mu buryo bwiza.
Ikipe y’igihugu ya Guinea yakinaga ishaka amanota atatu kugira ngo yuzuze amanota 12 mu itsinda, byayisabye imbaraga nyinshi kuko bitari byoroshye ko bakina uburyo bakoresheje batsinda u Rwanda mu mukino ubanza. Aba bagabo baje kubura Naby Keita ukinira ikipe ya Liverpool kuko yagize ikibazo cy’imvune mbere gato yuko igice cya mbere kirangira. Guinea bakinaga umukino w’ingufu no gukanira cyane mu bwugarizi ariko ukabona baracungana nuko babona umwanya banyuzamo umupira waca mu rihumye abugarira b’amavubi cyane baciye mu mpande.
Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali n'Amavubi aganiriza Kimenyi Yves
Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi ahamagara abakinnyi
Munyaneza Jacques bita Rujugiro (Hagati) umwe mu bashinzwe ibikoresho by'Amavubi
Abasimbura b'u Rwanda biteguye kuririmba Rwanda Nziza n'ubwo bitakunze
Uva ibumoso: Rusheshangoga Michel, Hakizimana Muhadjili, Iranzi Jean Claude na Haruna Niyonzima
Uva ibumoso: Mashami Vincent nk'umutoza mukuru, Jimmy Mulisa na Seninga Innocent abatoza bungirije
Uva ibumoso: Buteera Andrew, Mugiraneza Jean Baptiste na Nirisarike Salomon
Iyo unaze ijisho ku mibare y’ibyavuye mu mukino, usanga u Rwanda rwabonye koruneri eshanu (5) kuri enye (4) za Guinea, bivuze ko u Rwanda rwakinnye umupira ugana imbere cyane muri uyu mukino.
Mu mashoti 13 u Rwanda rwateye, atatu (3) gusa niyo yaganye mu izamu havamo igitego kimwe (1). Guinea babonye amashoti 16 nabo atatu (3) agana mu izamu ariko havamo igitego kimwe (1).
Undi mukino w’iri tsinda rya munani (H), Cote d’Ivoire yaguye miswi na Republique Centre Afrique banganya 0-0 muri Cote d’Ivoire.
Nyuma y’iri nota, Guinea Conakry iri ku mwanya wa mbere n’amanota icumi (10) mu mikino ine (4) kuko batsinze itatu (3) banganya umwe (1) bakaba bazigamye ibitego bine (4).
Cote d’Ivoire iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi (7) kuko yatsinze imikino ibiri (2), inganya umwe (1) itsindwa undi (1). Cote d’Ivoire ubu izigamye ibitego bine (4) mu mikino ine (4).
Republique Centre Afrique iri ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota ane (4) arimo atatu (3) bakuye ku Rwanda. RCA ifite umwenda w’ibitego bine (4) mu mikino ine (4).
U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe (1) mu mikino ine (4) kuko batsinzwe itatu (3) banganya umwe. Ubu u Rwanda rufite umwenda w’ibitego bine (4).
Abasimbura b'u Rwanda bishyushya mbere y'umukino
Jacques Tuyisenge yishyushya mbere y'umukino
Abasimbura b'u Rwanda basohoka mu rwambariro
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK, 18), Ombolenga Fitina13, Eric Rutanga Alba 3, Rwatubyaye Abdul 16, Manzi Thierry 17, Ally Niyonzima 21, Manishimwe Djabel 2, Bizimana Djihad 4, Meddie Kagere 5, Tuyisenge Jacques (C,9) na Muhire Kevin 11.
Guniea XI: Ally Keita (GK,18), Naby Keita 15, Ousman Sidibe 14, Francois Kamano 10, Martinez Jose Kante 9, Ibrahima Traore (C,8), Mohammed Mady Camara 7, Amadou Diawara 6, Ernest Seka Boka 5, Ibrahima Sory Konte 4, Issiaga Sylla 3.
REBA HANO UKO UMUKINO WAGENZE N'IBYO ABATOZA BATANGAJE
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
VIDEO: Eric NIYONKURU (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO