RFL
Kigali

Meddy utegerejwe mu bitaramo i Burundi no mu Rwanda agiye kubanza gutaramira muri Kenya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/10/2018 20:05
0


Meddy umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakomeye ndetse banakunzwe n'umubare munini w'abanyarwanda ategerejwe mu bitaramo bikomeye yaba mu Rwanda ndetse n'i Burundi. Mbere y'ibi bitaramo uyu muhanzi agiye kubanza gutaramira muri Kenya mu kabyiniro ka B Club kari i Nairobi.



Meddy ni umuhanzi w'umunyarwanda umaze igihe yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Burundi tariki 29 Ukuboza 2018 ndetse no mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo cya East African Party gitegerejwe hagati ya tariki 31 Ukuboza 2018 na 1 Mutarama 2019, icyakora bitunguranye uyu muhanzi agiye gukorera igitaramo muri Kenya.

Igitaramo Meddy agiye gukorera muri Kenya kiri mu bigezweho mu mujyi wa Nairobi. Cyitwa Rwanda Beauty Night, kikaba gitegurwa na B Club akabyiniro k'umuherwe Grand Ndengeye. Iki gitaramo cya Meddy muri B Club kizabera i Nairobi tariki 27 Ukwakira 2018. Ni ubwa gatatu iki gitaramo kizaba kibaye dore ko ubwa mbere kiba hatumiwe Charly na Nina, ubwa kabiri hatumirwa The Ben none Meddy agiye kuba uwa gatatu.

meddy

Meddy agiye gutaramira muri Kenya mbere y'uko aza mu Rwanda no mu Burundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND