Igice cya mbere cy’umukino wahuje u Rwanda na Guinea cyarangiye iyi kipe iheruka gutsinda Amavubi ibitego 2-0 yongeye gutsinda igitego 1-0 mu minota 45’. U Rwanda rwahise rwishyura iki gitego ku munota wa 77'.
Ni igitego cyabonetse ku munota wa 32’ gitsinzwe na Jose Martines Kante nyuma yuko abugarira b’u Rwanda babuze uko bifata mu gihe ikipe ye Guinea yari izamutse. Mbere yuko igice cya mbere kirangira, rurangiranwa Naby Keita ukinira ikipe ya Liverpool yagize ikibazo cy’imvune cyatumye asimburwa na Seydouba Soumah. Igitego cy'u Rwanda cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques ku munota wa 77' w'umukino ku mupira yahawe na Kagere Meddie.
11 b'u Rwanda babanje mu kibuga
Jacques Tuyisenge (9) yatsinze ibitego ku munota wa 77' w'umukino
TANGA IGITECYEREZO