Mashami Vincent umutoza mukuru w’Amavubi yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga ubwo u Rwanda ruraba rucakirana na Guinea mu mukino w’umunsi wa kane w’urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019, izi mpinduka zatumye abakinnyi nka Ally Niyonzima bongera guhabwa umwanya hagati mu kibuga.
Ni umukino ubera kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 saa cyenda n’igice (15h30’). Iyo urebye mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Guniea ibitego 2-0 mu Cyumweru gishize i Conakry, usanga abakinnyi barimo; Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Mugiraneza Jean Bapstiste Miggy, Hakizimana Muhadjili na Iranzi Jean Claude batabanje mu kibuga mu gihe bahaye imyanya abarimo; Eric Rutanga Alba, Manzi Thierry, Ally Niyonzima, Manishimwe Djabel na Muhire Kevin batari babanjemo mu mukino ubanza.
Abakinnyi 11 b’u Rwanda babanza mu kibuga bakina na Guinea barimo; Kimenyi Yves (GK, 18), Ombolenga Fitina13, Eric Rutanga Alba 3, Rwatubyaye Abdul 16, Manzi Thierry 17, Ally Niyonzima 20, Manishimwe Djabel 20, Bizimana Djihad 4, Meddie Kagere 5, Tuyisenge Jacques (C,9) na Muhire Kevin 11.
Uburyo bwo guhagarara mu kibuga
Jacques Tuyisenge umunyarwanda ukunze gutsinda ibitego bya Gormahia FC niwe kapiteni muri uyu mukino w'u Rwanda na Guinea
Eric Rutanga Alba (14) arabanza mu kibuga
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ari hanze
Ally Niyonzima yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga
Nirisarike Salomon myugariro w'Amavubi ashobora kubanza hanze
Danny Usengimana arakomeza gusimbura
Impinduka zatumye Hakizimana Muhadjili ataza muri 11
TANGA IGITECYEREZO