RFL
Kigali

Mashami Vincent yongeye gukora impinduka muri 11 b’Amavubi bahura na Guinea

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/10/2018 14:29
0

Mashami Vincent umutoza mukuru w’Amavubi yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga ubwo u Rwanda ruraba rucakirana na Guinea mu mukino w’umunsi wa kane w’urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019, izi mpinduka zatumye abakinnyi nka Ally Niyonzima bongera guhabwa umwanya hagati mu kibuga.

Ni umukino ubera kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 saa cyenda n’igice (15h30’). Iyo urebye mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Guniea ibitego 2-0 mu Cyumweru gishize i Conakry, usanga abakinnyi barimo; Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Mugiraneza Jean Bapstiste Miggy, Hakizimana Muhadjili na Iranzi Jean Claude batabanje mu kibuga mu gihe bahaye imyanya abarimo; Eric Rutanga Alba, Manzi Thierry, Ally Niyonzima, Manishimwe Djabel na Muhire Kevin batari babanjemo mu mukino ubanza.

Abakinnyi 11 b’u Rwanda babanza mu kibuga bakina na Guinea barimo; Kimenyi Yves (GK, 18), Ombolenga Fitina13, Eric Rutanga Alba 3, Rwatubyaye Abdul 16, Manzi Thierry 17, Ally Niyonzima 20, Manishimwe Djabel 20, Bizimana Djihad 4, Meddie Kagere 5, Tuyisenge Jacques (C,9) na Muhire Kevin 11.

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga

Jacques Tuyisenge umunyarwanda ukunze gutsinda ibitego bya Gormahia FC niwe kapiteni muri uyu mukino w'u Rwanda na Guinea

Jacques Tuyisenge umunyarwanda ukunze gutsinda ibitego bya Gormahia FC niwe kapiteni muri uyu mukino w'u Rwanda na Guinea

Eric Rutanga Alba (14) arabanza mu kibuga

Eric Rutanga Alba (14) arabanza mu kibuga

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ari hanze

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ari hanze

Ally Niyonzima yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga

Ally Niyonzima yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga

Nirisarike Salomon myugariro w'Amavubi ashobora kubanza hanze

Nirisarike Salomon myugariro w'Amavubi ashobora kubanza hanze 

Danny Usengimana arakomeza gusimura

Danny Usengimana 10

Danny Usengimana arakomeza gusimbura 

Impinduka zatumye Hakizimana Muhadjili ataza muri 11

Impinduka zatumye Hakizimana Muhadjili ataza muri 11

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND