RFL
Kigali

BASKETBALL: Perezida wa FERWABA yemeje ko abana bakinnye shampiyona ya NBA Jr bagiye gushyirirwaho irindi rushanwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/10/2018 13:42
0


Kuwa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 nibwo mu Rwanda hasozwaga imikino ya shampiyona ya Basketball ireba abana bakiri bato ku nkunga y’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Mugwiza Désire perezida wa FERWABA avuga ko abana bakinaga iyi shampiyona bagiye gushyirirwaho indi shampiyona.



Muri iyi mikino yasojwe ikipe ya Green Hills Academy itwaye igikombe nyuma yo gutsinda Sunrise (Musanze) ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’abahungu ndetse ADEGI Gituza ikagitwara mu cyiciro cy’abakobwa itsinze Nyamasheke.

Imikino yarebaga abana batarengeje imyaka 15 batari munsi ya 13

Imikino yarebaga abana batarengeje imyaka 15 batari munsi ya 13

Iyi shampiyona yari yaratangiye muri Gicurasi 2018 yarebaga abana bari munsi y’imyaka 15, kuri ubu ikab ayarasojwe ku nshuro ya mbere ikinwa mu Rwanda.

Mugwiza Désire perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) avuga ko kuba iyi shampiyona yararebaga abana batarengeje imyaka 15 ndetse ikaba izakomeza umwaka utaha n’ubundi ireba abari muri iki Cyiciro, bizaba ngombwa ko hajyaho irindi rushanwa rihuza abana bakinaga NBA Jr League 2018 kugira ngo bakomez guhatana.

“Ni ubwa mbere tugira shampiyona nk’iyi mu bakiri bato kuko bari abana batarengeje imyaka 15. Ariko turifuza gukomeza kuko niba barangije aya marushanwa ntabwo bazongera gukina ay’ubutaha kuko imyaka yabo izaba yarenze. Ni ukuvuga ko turi gutegura andi marushanwa yo kuva ku myaka 15, bivuze ko umwaka utaha (2019) hazaba hari amarushanwa nk’aya ariko y’abarengeje imyaka 15”. Mugwiza

Uva ibumoso: Mugwiza Desire perezida wa FERWABA, John Ntagengwa Umunyabanga uhoraho muri MINISPOC na Amadou Galou Fall umuyobozi wa NBA-Africa

Mugwiza Desire (ubanza ibumoso) Perezida wa FERWABA, John Ntigengwa (hagati) umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC na Amadou Gallo (Iburyo) visi perezida wa NBA Africa

“Icya mbere twishimira ni ukubona hari amarushanwa mu mashuri. Iyo dufite amakipe 30 y’abana b’abakobwa na 30 y’abahungu, ni ikintu gishimishije kuko noneho Basketball itangiriye hasi mu mashuri. Byajyaga bitugora kubona uko dutoranya abana tutazi aho tubasanga ariko ubu iyo ubona ikipe ivuye i Gatsibo indi ikaba ivuye Nyamasheke ni ikintu gishimishije cyane kuba Basketball ititwa iy’i Kigali ahubwo igiye kuba iy’igihugu cyose”. Mugwiza

basketball

Abana bakurikiye imikino ya nyuma

Abana bakurikiye imikino ya nyuma

Iyi shampiyona yabaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ikitabirwa n’abana baturutse mu bigo by’amashuri 30 mu bahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 13-15 yasojwe ku wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 mu gihe yari yatangijwe ku mugaragaro (Official Launch)muri Werurwe 2018.

Green Hills Academy yaje kwegukana igikombe itsinze Sunrise ku mukino wa nyuma amanota 54 kuri 28. Iyi Green Hills Academy yagaragaje umukino mwiza muri iyi mikino, yatsinze agace ka mbere kuri 09-05, aka kabiri kuri 14-13,aka gatatu kuri 15-08 ndetse n’agace ka nyuma kuri 14-02.

Green Hills Academy itozwa na Buhake Albert usanzwe atoza IPRC Kigali BBC niyo yatwaye igikombe

Green Hills Academy itozwa na Buhake Albert usanzwe atoza IPRC Kigali BBC niyo yatwaye igikombe

Green Hills Academy itozwa na Buhake Albert usanzwe atoza IPRC Kigali BBC niyo yatwaye igikombe 

Sano Rutatika ufite imyaka 14 y’amavuko, upima ibiro 89, ukinira Green Hills Academy ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (31). Ku rundi ruhande, ADEGI Gituza mu bakobwa ni yo yatwaye igikombe itsinze ISF Nyamasheke ku mukino wa nyuma amanota 50 kuri 40, (16-12,11-07, 12-05 na 26-16). Muri uyu mukino, Nyiramugisha Hope w’imyaka 14 ni we watsinze amanota menshi (26).

ADEGI Gituza niyo yatwaye igikombe mu bakobwa

ADEGI Gituza niyo yatwaye igikombe mu bakobwa 

Sano Rutatika ukinira Green Hills Academy mu bahungu na Nyiramugisha Hope ukinira ADEGi Gituza ni bo bahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza “(Most Valuable Player/MVP)” muri iyi shampiyona y’uyu mwaka wa 2018.

Mugisha Hope wa ADEGI niwe wahize abandi mu bakobwa (MVP)

Mugisha Hope wa ADEGI niwe wahize abandi mu bakobwa (MVP)

Mu gikorwa cyo gusoza iyi shampiyona y’abato, yatangijwe n’ishyirahamwe a ry’umukino wa Basketball “FERWABA” ku bufatanye na “NBA Africa” hari na Obina Ekezie ukomoka muri Nigeria wahoza akina muri shampiyona ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika “NBA” ndetse na Amadou Gallo Fall, Visi perezida wa NBA muri Afurika.

Iyi “Junior NBA League Rwanda” yitabiriwe n’urubyiruko rugera ku bihumbi 12, abatoza 60 ndetse n’abasifuzi 90, amakipe yayitabiriye yari yisanishije n’amakipe yo muri NBA ndetse ahabwa n’imyambaro y’aya makipe.

Gahunda ya Jr.NBA League ikinwa n’abakiri bato mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, abayitabiriye bigishwa ubumenyi bw’ibanze n’indangagaciro z’umukino wa Basketball kugira ngo babashe gukura no kugera ku rwego rwiza babifashijwemo n’abakinnyi, abatoza n’ababyeyi bafite ubunararibonaye muri uyu mukino.

Mu itangwa ry'ibihembo

Mu itangwa ry'ibihembo

Ibikombe byatanzwe mu isozwa ry'iyi shampiyona

Ibikombe byatanzwe mu isozwa ry'iyi shampiyona

Umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu nkuru ya Basketball yakurikiye aya marushanwa asozwa

Vladimir Bosnjak Umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu nkuru ya Basketball yakurikiye aya marushanwa asozwa

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND