RFL
Kigali

Abayobozi ba Rayon Sports basobanuye impamvu abarimo Hategekimana Corneille birukanwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/10/2018 11:54
2


Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports batangaje ko Mwiseneza Djamal wari umukinnyi yagizwe umutoza wungirije nyuma y'uko yari amaze kuvanwa ku rutonde rw’abakinnyi bazitabazwa mu mwaka w’imikino 2018-19. Nyuma ni bwo Gatera Moussa na Hategekimana Corneille beretswe umuryango.



Hategekimana Corneille yari asanzwe ari umukozi wa Rayon Sports ushinzwe kongera ingufu z’abakinnyi (Physical Coach), gusa kuri ubu yamaze kuba asohoka muri iyi kipe nyuma y'uko Roberto Alveiro Goncalves de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports yavuze ko agiye kwicara akongera akareba abakozi beta yifuza gukorana nabo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Muhirwa Frederick uzwi nka Freddy akaba ari visi perezida w’ikipe ya Rayon Sports avuga ko isezererwa rya Hategekimana Corneille na Gatera Moussa biri muri gahunda yo kunoza imikorere ya kinyamwuga kimwe mu byifuzwa na Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports.

“Impamvu navuga ko ari ebyiri. Impamvu ya mbere nuko Rayon Sports twagerageje kugira ngo tugende dukora ikipe yagerageza kugendera mu buryo bwegera ubwa kinyamwuga tukava mu bintu bimeze nk’akamenyero kabi aho usanga umuntu wese aza akajyamo bitewe n’uwamuhamagaye adafite amasezerano”. Muhirwa

Me Muhirwa Fredderick (Freddy) visi perezida w'ikipe ya Rayon Sports

Me Muhirwa Fredderick (Freddy) visi perezida w'ikipe ya Rayon Sports

Muhirwa akomeza avuga ko aba batoza babaye bavuye muri Rayon Sports binagendanye nuko nta masezerano bari bafite bityo bikaba ari muri gahunda y’ikipe yo kunoza no gushyira ibintu ku murongo bagana mu mikorere ya kinyamwuga. Ibi kandi ngo bihura neza n’imihigo Robertinho yagiranye na Rayon Sports bityo nawe akabasaba ko bamuha uburenganzira bwo gukorana n’abatekinisiye yihitiyemo.

“Abo batoza nabo nta masezerano bari bafite. Ubwa mbere ni mu rwego rwo kugira ngo babanze bagire amasezerano. Ariko nanone kugira amasezerano ntabwo ari ukuza gusa ngo twuzuze amasezerano kuko mu nshingano twahaye umutoza mukuru, twamuhaye n’imihigo ko agomba kuduha ibikombe byose bishoboka muri iki gihugu (Rwanda). Nawe yagize ibyo adusaba adusaba ko yakorana n’abatekinisiye yishyiriyeho”. Muhirwa

Gatera Moussa wari umutoza wungirije muri Rayon Sports

Gatera Moussa wari umutoza wungirije muri Rayon Sports yabaye agiye kuko nta masezerano yari afitanye n'ikipe

Kuri Hategekimana Corneille umwe mu bagabo b’inzobere mu bijyanye no kongera ingufu z’abakinnyi, ntabwo Muhirwa avuga ko yirukanwe burundu ahubwo ko ari gahunda yo kumuhagarika by’agateganyo kugira ngo ikibazo kijye ku ruhande bityo mu gihe yazifuzwa n’umutoza abe yazagaruka mu ikipe cyangwa se nawe akaba yazajya mu mubare w’abazaba abifuza uwo mwanya.

Hategekimana Corneille wari ushinzwe kongera ingufu z'abakinnyi nawe yabaye azinze utwe asohoka muri Rayon Sports by'agateganyo

Hategekimana Corneille wari ushinzwe kongera ingufu z'abakinnyi nawe yabaye azinze utwe asohoka muri Rayon Sports by'agateganyo

Kwirukana Gatera Moussa wari umutoza wungirije ugashyiraho Mwiseneza Djamal utarigeze anabona amahugurwa y’ubutoza, bamwe mu bakunzi n’abasesengura umupira w’amaguru babibonamo ko byab ari ukumwifashiriza nk’umukinnyi wabaye mu ikipe ndetse unayikunda mu busanzwe.

Gusa Muhirwa Frederick yavuze ko atari amarangamutima yitabajwe harya gushyirwaho Mwiseneza Djamal ahubwo ko akazi afite muri Rayon Sports ari ako kwiga akareba neza amakipe n’ibibuga Rayon Sports iba iribukinireho ndetse akagenda anisanga mu bakinnyi amenya neza uko bahagaze muri gahunda yo gufasha umutoza mukuru mu kazi ko gutoza ikipe.

“Oya ntabwo aribyo kuko ikintu cya mbere nuko uriya mutoza (Robertinho) yashatse umuntu wagira icyo ahindura mu bakinnyi, umuntu w’umurayon kuko uzi n’ibibuga tugiye gukiniraho, akamenya amakipe tugiye guhura uko ameze mbese akamenya icyo umutoza aba asabwa mu gihe tugiye guhura n’iyo kipe. Ako niko kazi gakomeye kuri Djamal kuko uyu munsi ntabwo wavuga ko ari umutoza w’umunyamwuga”. Muhirwa

Muhirwa Frederick avuga ko imyanya y’abatoza bungirije bazashyirwaho ariko abazaza bose bagomba kuza basanga Mwiseneza Djamal mu ikipe.

Gatera Moussa (Ibumoso) umutoza wungirije muri Rayon Sports na Robertinho Goncalves de Calmo (Iburyo) umutoza mukuru

Gatera Moussa (Ibumoso) yari umutoza wungirije muri Rayon Sports yicaranye na Robertinho Goncalves de Calmo (Iburyo) umutoza mukuru

Intebe ya tekinike ya Rayon Sports yajemo impinduka mbere yuko shampiyona 2018-2019 itangira

Intebe ya tekinike ya Rayon Sports yajemo impinduka mbere y'uko shampiyona 2018-2019 itangira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bite5 years ago
    Ubwambere mwavuzeko Roberthinyo ariwe yashatse Gatera none birahindutse..Uwo mutoza murareba neza ntazabe nka Minaert
  • 5 years ago
    byaribikwiye maze bazazane masudi ariwe wujyiriza.





Inyarwanda BACKGROUND