RFL
Kigali

Nduhirabandi Abdoulkalim “Coka” yasinye nk’umutoza muri Etincelles FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/10/2018 22:16
0


Nduhirabandi Abdoulkalim uzwi nka Coka umwe mu batoza barambye banafite izina mu mupira w’amaguru w’u Rwanda yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Etincelles FC iheruka gutandukana na Ruremesha Emmanuel wayisigiye umwanya wa kane muri shampiyona 2017-2018.



Nduhirabandi wari uhanganye n’abatoza barimo Habimana Sosthene cyo kimwe na Bizumuremyi Radjad, yaje guhabwa aka kazi ahanini biturutse ku mbaraga z’abafana bavuze ko ariwe mutoza babonamo icyizere cyo kuzabagumiza mu makipe ane ya mbere. Amakuru agera ku INYARWANDA avuye i Rubavu avuga ko uyu mugabo yamaze gusinya imyaka ibiri.

Inama y’inteko rusange ya Etincelles FC yari yateranye kuri uyu wa Gatandatu yari yanzuye ko hagati ya Nduhirabandi Abdoulkalim Coka, Habimana Sosthene na Bizumuremyi Radjab hazavamo umutoza uzaramutswa Etincelles FC.

Nyuma nibwo abayobora Etincelles FC bafashe umwanzuro wo guha Nduhirabandi Abdoulkalim Coka amasezerano y’imyaka ibiri azamara atoza iyi kipe yambara umweru, umutuku n’umuhondo.

Image result for Nduhirabandi Abdoulkalim Coka Inyarwanda

Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka umwe mu batoza barambye muri shampiyona y'u Rwanda 

Nduhirabandi azwi cyane mu ikipe ya FC Marines kuko yanashyirwa mu bitabo byayo by’abatoza bayitoje igihe kirekire kuko yayitoje imyaka irenga 18 mbere yuko mu mwaka w’imikino 2017-2018 agana muri Kirehe FC akavayo shampiyona itarangiye.

Nyuma yo kurangiza shampiyona 2017-2018 iri ku mwanya wa kane, Etincelles FC  igomba gutangira shampiyona 2018-2019 yakira Rayon Sports kuwa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2018 kuri sitade Umuganda saa cyenda n’igice (15h30’).

Image result for Etincelles FC Inyarwanda

Kuwa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018, Etincelles FC izakira Rayon Sports i Rubavu

Image result for Etincelles FC Inyarwanda

Abafana ba Etincelles FC bagize uruhare mu kuza kwa Nduhirabandi Abdoulkalim 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND