RFL
Kigali

Charly na Nina babonye uburyo bushya bwo kwinjiza amafranga-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/10/2018 16:23
2


Charly na Nina, abahanzikazi bari mu bagezweho hano mu Rwanda, aho bakunzwe n'umubare munini w'abakunzi ba muzika, muri iyi minsi bari mu bari kubona akazi kanyuranye ko kwamamaza ibikorwa binyuranye by'abashoramari. Kuri ubu aba bahanzikazi batangiye kwamamaza iduka ricuruza imyenda y'imbere y'abakobwa.



Aba bahanzikazi bari kwamamaza iduka rya AMAMA risanzwe ricuruza imyenda y'imbere. Iri duka riherereye muri Kigali Heights Complex ku Kimihurura. Nina yadutangarije ko bari gukorana mu buryo bwo kwamamaza ibyo bacuruza bityo bakaba ari yo mpamvu bashyize hanze iyi foto bambaye amasutiya gusa cyane ko amasutiye ari mu myenda iri duka ricuruza.

Abajijwe niba asanga nta kibazo biteye uko bambaye kuri iyi foto, yagize yagize ati" None se ikibazo kihe isutiya ubundi yambika umuntu mu rwego rwo gukingira amabere bityo turayakingiye kuri iyi foto murabona ko nta kindi gice cy'umubiri tugaragaza, kinagaragara ho tuzaba twambaye. Oya rwose ntacyo twarengereyemo." Uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko ari akazi barimo kandi kabinjiriza bityo kuba bakwamamaza umwenda runaka bagasanga nta kibazo na kimwe kibirimo.

Charly na Nina

Charly na Nina bifotoje bambaye isutiya gusa mu rwego rwo kwamamaza iduka riyacuruza 

Ku bijyanye n'amasezerano bafitanye n'iri duka ricuruza iyi myambaro y'imbere y'abagore Nina yadutangarije ko atayavuga cyane gusa yemera ko bafitanye amasezerano yo kwamamaza imyambaro yaryo. Charly na Nina muri iyi minsi bakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye ariko iheruka ari nayo ikunzwe cyane muri iyi minsi ni 'Komeza unyirebere' baherutse gushyira hanze. Ku kijyanye n'indi mishinga bafite Nina yatangarije Inyarwanda ko mu minsi iri imbere hari izindi ndirimbo bari bushyire hanze mu rwego rwo gushimisha abakunzi babo.  

REBA HANO INDIRIMBO 'KOMEZA UNYIREBERE YA CHARLY NA NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • matwi5 years ago
    Nibyiza kuba batangiye gukoresha izina ryabo mukwamamaza , ariko bari kubikora mubundi buryo batagaragaje ubwambura bwabo iki nicyaha Allah ahanira bikomeye. Murakoze
  • Muggy5 years ago
    Hahhaha yeww ahubwo disi nukubasabira niba ahantu ho kwinjiriza amafaranga hoseeee batarabakoresheje bagakoreshwa kuma kariso nama soutien biratangaje. Ayomabere mwararitse hanze ubwo nkabana bato bababona mubaha urugero ruhe? Ese ibi ministere y'umuco irabibona?? Plus ntibibabereye habe nambaaaaaa am not hatin ibi bikorwa naba models bafite isuku kandi batuma abantu baba interested mukugura ibyo mwambaye.





Inyarwanda BACKGROUND