Charly na Nina, abahanzikazi bari mu bagezweho hano mu Rwanda, aho bakunzwe n'umubare munini w'abakunzi ba muzika, muri iyi minsi bari mu bari kubona akazi kanyuranye ko kwamamaza ibikorwa binyuranye by'abashoramari. Kuri ubu aba bahanzikazi batangiye kwamamaza iduka ricuruza imyenda y'imbere y'abakobwa.
Aba bahanzikazi bari kwamamaza iduka rya AMAMA risanzwe ricuruza imyenda y'imbere. Iri duka riherereye muri Kigali Heights Complex ku Kimihurura. Nina yadutangarije ko bari gukorana mu buryo bwo kwamamaza ibyo bacuruza bityo bakaba ari yo mpamvu bashyize hanze iyi foto bambaye amasutiya gusa cyane ko amasutiye ari mu myenda iri duka ricuruza.
Abajijwe niba asanga nta kibazo biteye uko bambaye kuri iyi foto, yagize yagize ati" None se ikibazo kihe isutiya ubundi yambika umuntu mu rwego rwo gukingira amabere bityo turayakingiye kuri iyi foto murabona ko nta kindi gice cy'umubiri tugaragaza, kinagaragara ho tuzaba twambaye. Oya rwose ntacyo twarengereyemo." Uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko ari akazi barimo kandi kabinjiriza bityo kuba bakwamamaza umwenda runaka bagasanga nta kibazo na kimwe kibirimo.
Charly na Nina bifotoje bambaye isutiya gusa mu rwego rwo kwamamaza iduka riyacuruza
Ku bijyanye n'amasezerano bafitanye n'iri duka ricuruza iyi myambaro y'imbere y'abagore Nina yadutangarije ko atayavuga cyane gusa yemera ko bafitanye amasezerano yo kwamamaza imyambaro yaryo. Charly na Nina muri iyi minsi bakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye ariko iheruka ari nayo ikunzwe cyane muri iyi minsi ni 'Komeza unyirebere' baherutse gushyira hanze. Ku kijyanye n'indi mishinga bafite Nina yatangarije Inyarwanda ko mu minsi iri imbere hari izindi ndirimbo bari bushyire hanze mu rwego rwo gushimisha abakunzi babo.
REBA HANO INDIRIMBO 'KOMEZA UNYIREBERE YA CHARLY NA NINA
TANGA IGITECYEREZO