RFL
Kigali

Igitenge ni Made in Afurika, si Made in Rwanda - Ndayizeye Emmanuel (Nick)

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:15/10/2018 7:30
1


Ndayizeye Emmanuel (Nick) uzwi mu ruhando rwa sinema nyarwanda akaba n’umuririmbyi yemeza ko gukoresha igitenge nk’umwambaro wa Made in Rwanda gusa bidakwiye kuri we kuko ngo igitenge ni Made in Afurika.



Ndayizeye Emmanuel (Nick) aherutse gukoresha umwambaro w’igitenge mu ndirimbo ye BWIZA BWIRABURA yemeza ko igitenge kitari mu cyiciro cy’ibikorerwa mu Rwanda gusa kuko atariho gikorerwa gusa kuri we ngo igitenge cyashyirwa mu bikorerwa muri Afurika muri rusange (made in Africa).

Mu ndirimbo ye Bwiza bwirabura Nick Dimpoz ahamya ko yakoresheje umukobwa wambaye imyambaro ikoze mu gitenge ashaka kutaka ubwiza bw’umukobwa cyangwa umubyeyi w’ umunyafurikakazi muri rusange  atagikoresheje nk’igikorewe mu Rwanda gusa ,made in Rwanda. Aganira na Inyarwanda yagize ati: "Abafata Made in Rwanda bakabigira ibikozwe mu gitenge ku kigero cya 100% sinemeranya nabo rwose. Wenda byibura iyo bafashe igitenge bakagikoramo ibindi wenda bo bahimbye ni bwo napfa kubyemera”

nick

Nick Dimpoz asanzwe ari intore cyane

Icyakora Nick ntahakana ko abanyarwanda bashobora kwifashisha ibindi bikoresho mvamahanga bakora ibikorerwa hano mu Rwanda. Agira ati”Nk’ubu bakifashisha nk’icupa ry'inzoga mvamahanga runaka bagakoramo nk’itara ibyo birumvikana”

Ndayizeye Emmanuel ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba sinema nyarwanda kubera filime y’uruhererekane ya City Maid akinamo aho akina yitwa Nick, akaba ari naryo zina ubu abantu benshi bari kumwita. Nick ni n’umuhanzi kandi uzwi ku izina rya Nick Dimpoz akoresha mu muziki. Amaze gukora indirimbo zitandukanye nazo zigaruriye imitoma y’abatari bacye.

Nick

Ndayizeye Emmanuel (Nick) ni umugabo wubatse ufite umwana umwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwacu5 years ago
    ibyo yavuze byo si made in rwanda ahubwo nokuba made in africa ni ikibazo kuko ibyinshi biba made somewhere else bikazanwa muri africa!





Inyarwanda BACKGROUND