Mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2018 itsinda rya Dream Boys ryakoreye igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho ryatumiwe gutaramira abashoramari bazitabira inama y'abashoramari bo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba EACC Trade and Investment. Aba basore bashimishije abitabiriye igitaramo cyabo bikomeye.
Abagize itsinda rya Dream Boys bashimishije bikomeye abakunzi ba muzika bari bitabiriye igitaramo cyabo. Nkuko bigaragara mu mashusho n'amafoto bashyize hanze aba bahanzi ubwo bari ku rubyiniro bishimiwe n'abitabiriye igitaramo cyabo dore babarundiye amadorali ku rubyiniro kubera kunyurwa n'umuziki aba bahanzi bataramiyemo abari bitabiriye iyi nama.
Mu kiganiro kihariye TMC yahaye Inyarwanda.com yadutangarije ko bakoze igitaramo cyiza ku buryo bishimiye uko cyagenze. Yatangarije umunyamakuru ko uburyo igitaramo cyabo cyagenze ndetse n'uburyo abantu babakiriye basanze bafitiye ideni abakunzi ba muzika yabo baba muri Amerika, bityo ngo bagiye kugaruka mu Rwanda barebe uko bakongera gutegura urugendo muri iki gihugu bajye kuhakorera igitaramo.
Aba basore bashimishije bikomeye abitabiriye iki gitaramo, biteganyijwe ko bagomba guhita bagaruka mu Rwanda aho byitezwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 baba bagarutse mu mujyi wa Kigali.
REBA AGACE GATO K'UBWO DREAM BOYS BARIRIMBAGA BAMAZE KURUNDIRWA AMADORALIKU RUBYINIRO
Dream Boys bitegura kujya ahabera igitaramo
Dream Boys mbere yo kwinjira ahabereye igitaramo
Dream Boys bataramiye abantu bizihiwe babarundira amadorali ku rubyiniro
Dream Boys babara ayo bavanye ku rubyiniro
Mbere y'igitaramo babanje gutembera dore ko bagomba guhita bagaruka i Kigali
TANGA IGITECYEREZO