RFL
Kigali

Dream Boys barundiwe amadorali ku rubyiniro ubwo bataramiraga muri Amerika -VIDEO+AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/10/2018 9:57
5


Mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2018 itsinda rya Dream Boys ryakoreye igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho ryatumiwe gutaramira abashoramari bazitabira inama y'abashoramari bo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba EACC Trade and Investment. Aba basore bashimishije abitabiriye igitaramo cyabo bikomeye.



Abagize itsinda rya Dream Boys bashimishije bikomeye abakunzi ba muzika bari bitabiriye igitaramo cyabo. Nkuko bigaragara mu mashusho n'amafoto bashyize hanze aba bahanzi ubwo bari ku rubyiniro bishimiwe n'abitabiriye igitaramo cyabo dore babarundiye amadorali ku rubyiniro kubera kunyurwa n'umuziki aba bahanzi bataramiyemo abari bitabiriye iyi nama.

Mu kiganiro kihariye TMC yahaye Inyarwanda.com yadutangarije ko bakoze igitaramo cyiza ku buryo bishimiye uko cyagenze. Yatangarije umunyamakuru ko uburyo igitaramo cyabo cyagenze ndetse n'uburyo abantu babakiriye basanze bafitiye ideni abakunzi ba muzika yabo baba muri Amerika, bityo ngo bagiye kugaruka mu Rwanda barebe uko bakongera gutegura urugendo muri iki gihugu bajye kuhakorera igitaramo.

Aba basore bashimishije bikomeye abitabiriye iki gitaramo, biteganyijwe ko bagomba guhita bagaruka mu Rwanda aho byitezwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 baba bagarutse mu mujyi wa Kigali.

REBA AGACE GATO K'UBWO DREAM BOYS BARIRIMBAGA BAMAZE KURUNDIRWA AMADORALIKU RUBYINIRO

 Dream Boys

Dream Boys bitegura kujya ahabera igitaramo

Dream Boys

Dream Boys mbere yo kwinjira ahabereye igitaramo

Dream Boys

Dream Boys

Dream Boys bataramiye abantu bizihiwe babarundira amadorali ku rubyiniro

Dream Boys

Dream Boys babara ayo bavanye ku rubyiniro

Dream Boys

Mbere y'igitaramo babanje gutembera dore ko bagomba guhita bagaruka i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ntanubitayeho, bari bameze nkabamwe bo kumuhanda ugize impuhwe agashyira akadorari birababaje, gusa bariye umunyenga windege
  • Jojo5 years ago
    Aba batipe bashyira hamwe ntakuntu Imana itabaha umugisha
  • Kayitare Faustin 5 years ago
    Ariko disi aba basore ndabakunda! Mbona bitonda, bahuza mubyo bakora, wagirango ni abavandimwe ku babyeyi bombi.mukomereze aho kunga ubumwe, Imana ijye ikomeza kubana namwe mubikorwa byanyu byose.
  • ANDY MADOU5 years ago
    ngo ntawe ubitayeho iririre nurubyaro rwawe, abantu nkawe binkora busa bahozeho kandi bazahoraho pe! amafaranga niyo aba acyenewe kandi barayatahanye none weho uri mu mandazi uvuga ubusa . nugera nkahabo uzazamure akaboko hejuru ushime Imana big up Dream boys
  • Ye5 years ago
    Ko mbona atarenze inoti 10 za 1$ Abahanzi b'abanyarwanda muracyaseba pe Mukora ibyo mutazi nka avocat ibishye Babuze aho bateba nk'abana bato Gusa Inama nabagira nuko mutasubira mu rda mwakigumira USA Nka Ben, meddy, wabonye batarabaye aba star mu rda kuko Bavuye muri America, gusa nincakarafu ntawe ubazi hano usa





Inyarwanda BACKGROUND