RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Yahururijwe polisi kuko ari umwirabura

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/10/2018 9:09
0


Mu mujyi wa Atlanta muri Lera Zunze Ubumwe z'Amerika umugore yahururije polisi umugabo w’umwirabura urera abana b’abazungu kuko atari yizeye umutekano wabo bitewe nuko ngo barerwa n’uyu mugabo w’umwirabura.



Corey Lewis, umwirabura utuye muri Atlanta ari kumwe n’abana 2 b’abazungu ashinzwe kurera yakurikiwe n’umugore w’umuzungu wari utewe amakenga n’umutekano aba bana b’abazungu bafite kuko bitabwaho n’uyu mugabo w’umwirabura. Uyu mugore utamenyekanye yabajije aba bana b’abazungu niba nta bibazo bagize kuva batangira kurerwa n’uyu mwirabura ndetse anifuza kuvugana n’umurezi wabo Lewis ku mutekano w’abo arera, ariko Lewis wari wuzuye uburakari aramwangira.

Bavuye mu isoko rya Walmart mu ntara ya Georgia aho uyu mugabo n’abana arera bahahaga uyu uyu mugore yamukurikije amaso banasohotse batashye abakurikira ari mu modoka, bageze aho bataha amuhamagarira polisi.

Polisi yatangiye gukora iperereza kuri uyu mwirabura Corey Lewis wemeza ko nta cyaha yakoze usibye kuba umwirabura. Abinyujije ku mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Corey Lewis yagaragaje akababaro agira ati: "Ndi gukurikiranwa kuko ndi kumwe n'abana babiri tudasa, abana abana batewe ubwoba n'umugore warimo abakurikira”

Aya mashusho ye yarebwe b’abarenga ibihumbi 600, yongeye kubyutsa ukutavuga rumwe ku irondaruhu riri gukorerwa abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bifashishije hash tag #BabysittingWhileBlack, benshi mu birabura bamaganiye kure ibikorwa by’irondaruhu bikomeje kugaragara muri Amerika.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND